skol
fortebet

Ngoma: Imibu idasanzwe iradwiga abaturage bakazana ibisebe

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

Abatuye mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma mu ntara y’ Iburengerazuba bugarijwe n’ ikibazo cy’ imibu idasanzwe ibadwinga bakazana ibisebe.

Sponsored Ad

Bamwe muri aba baturage bavuga ko iyo mibu iva mu gishaka cy’ Akagera ikabatera imeze nk’ irumbu ry’ inzuki. Bamwe ngo bajyana inzitiramibu mu mirima iyo mibu yaza bakihishamo.

Abariwe n’iyi mibu bagaragaza ibisebe. Kizere Paulin ati “Si imibu isanzwe, urebe abantu benshi bafite ibisebe by’aho yabarumye.”

Mukantahobatuye Mediatrice avuga ko iyi mibu iza ikirunda ku muntu ikamuruma agahunga nk’uhunga inzuki.
Mariya Niyonzima ati ”Ubu dutahana amashara kuko iyo winjiye mu nzu ntuvamo, ntiwajya mu murima udafite inzitiramibu yo kwitwikira mu gihe ije, abana bo irabarya bakaremba cyane”.

Minisitiri w’ubuzima Dr Dianne Gashumba yavuze ko bagiye koherezayo abashakashatsi bakareba iby’uwo mubu.
Ati “Ntabwo twakwirara ngo twicare tugiye kubikurikirana.”

Umuseke watangaje ko uyu mubu utari mu murenge wa Jarama gusa kuko wugarije igice cyose kegereye igishanga cy’Akagera ukaba uvugwa no mu murenge wa Sake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa