skol
fortebet

Ngoma: Wa musore wavuzweho kwitera icyuma no kugitera umukobwa amuziza ko yanze ko basambana yapfuye

Yanditswe: Tuesday 15, Dec 2020

Sponsored Ad

Amakuru aramutse avugwa muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2020, n’uko Bizimana Jean Paul washinjwaga gutera icyuma umukobwa bari inshuti amuziza ko yanze ko batera akabariro yarangiza nawe akacyitera,yapfuye.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020,nibwo byavuzwe ko Bizimana Jean Paul yagiye gusura umukobwa wiga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya IPRC Ngoma uzwi nka Uwera agezeyo amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina undi yanze amutera ibyuma mu nda no mu muhogo nawe akitera mu mbavu.Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo.

Nyuma y’ubu bugizi bwa nabi,aba bombi ngo basanzwe mu nzu bari kuvirirana bahita bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Kibungo gusa amakuru y’ukuri aravuga ko uyu musore wari umutekinisiye atabashije kurokoka,yapfuye.

Muganga Mukuru ku Bitaro bya Kibungo, Dr. Gahima John yemereye Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru urupfu rw’uriya musore.

Ati “Koko hari abantu baje mu Bitaro bakomeretse batubwira ko bateranye ibyuma, ntabwo twabihagazeho ariko twarabakiriye. Ni byo umusore yapfuye.”

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry na we yemereye Umuseke ko uriya musore yapfuye, avuga ko iperereza rikomeza, ibizavamo bikazatangarizwa Abanyarwanda.

Ku munsi w’ejo,RIB yari yabwiye UMUSEKE ko uriya musore witwa Bizimana afite imyaka 22 naho umukobwa “bivugwa ko yari yasuye” afite imyaka 24.

Ati “Uyu munsi (ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020) station ya Kibungo yakiriye amakuru ko uwitwa Niyomukiza w’imyaka 24 wiga muri IPRC ya Kibungo yakomerekejwe ku ijosi no mu mutwe n’uwitwa Bizimana Jean Paul w’imyaka 22 na we yakomeretse mu nda hakekwa ko bakomerekezanyije kubera amakimbirane iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyateye ibyo byose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Kanzayire Consolee, yabwiye IGIHE ejo ko aya mahano yabaye ku manywa y’ihangu ahagana saa saba n’igice nyuma yaho uyu musore yaje hakiri kare agafatanya n’umukobwa guteka bagasangira ubundi hagakurikiraho kumusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina undi akamwangira.

Ati “Bari basanzwe bafitanye ubucuti bukomeye rero umukobwa yanze kuryamana n’umusore ngo umusore ahita afata icyuma agitera umukobwa mu nda no ku ijosi nawe agira ubwoba akitera mu nda.”

Gitifu Kazayire yakomeje avuga ko abaturanyi bahise babimenyesha ubuyobozi bushaka imbangukiragutabara babajyana ku bitaro bya Kibungo kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga baramire ubuzima bwabo.

Ibitekerezo

  • Iyo nimirimo ya satani itera abantu kwiyanga kugeza ubwo biyambuye ubuzima Imana yabahereye Ubuntu bwayo bavabibazwa kumunsi w’urubanza rwanyuma pe!gusa birababaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa