skol
fortebet

Ngororero:Umugabo ushinjwa kwigomeka ku buyobozi yafashwe ari gukoresha ubukwe mu ibanga

Yanditswe: Tuesday 31, Mar 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Rimenyande Jean Damascene w’imyaka 36 wo mu Murenge wa Hindiro,mu karere ka Ngororero,yatawe muri yombi kubera kwigomeka ku myanzuro ya Leta yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus agakoresha ubukwe iminsi 4 hanyuma inzego z’ibanze zajya kumuhagarika akazirukaho n’umupanga.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ushinjwa kunanirana yatawe muri yombi ku bufatanye bwa Polisi , Dasso, E/S CELL bafatanyije kumugwa gitumo.

Uyu mugabo yafashwe tariki ya 29 Werurwe 2020, ubwo mu rugo hasangwaga abantu benshi biteretse inzoga n’ibiryo bateraniye hamwe kandi bibujijwe muri ibi bihe u Rwanda n’isi yose bibuza abantu kwegerana kubera icyorezo cya Coronavirus.

Amakuru agera ku Umuryango avuga ko uyu mugabo bamufatanye n’uwitwa Nyirambazahe Vestine w’imyaka 36 na Mukanoheri Olive w’imyaka 24 bamufashaga kwakira abamutwereye bakabatekera.

Inzego zishinzwe uutekano zasanze mu rugo rwa Rimenyande ibibindi 40 byuzuye inzoga,amajerekani arimo inzoga n’amakaziye atandukanye y’inzoga z’ubwoko butandukanye.

Inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge wa Hindiro ntibabonetse ngo bagire icyo bavuga kuri aya makuru.

Abafashwe bashyikirijwe RIB station ya Kabaya.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi isaba abantu kuguma mu ngo zabo bagahagarika ibirori n’inama zibahuriza hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa