skol
fortebet

Niba uryamana terefone ngendannwa hafi yawe urashyira ubuzima bwawe mu kaga

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Abantu batandukanye bakunze gushyira terefone ngendanwa zabo hafi y’uburiri baryamyeho byanarimba bakazishyira ku musego nyirizina bagamije kwitaba mu gihe bahamagawe cyangwa ngo babashe kuzumva zibakanguye(Reveil)nyamara abahanga bavuga ko abakora ibi bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga
Inzobere mu by’ikoranabuhanga n’abasesenguye ingaruka zaryo ku buzima bavuga ko terefone ngendanwa ishobora kwica nyirayo buhoro buhoro ndetse mu buryo adashobora kubona ako kanya kuko ngo uko amenyera (...)

Sponsored Ad

Abantu batandukanye bakunze gushyira terefone ngendanwa zabo hafi y’uburiri baryamyeho byanarimba bakazishyira ku musego nyirizina bagamije kwitaba mu gihe bahamagawe cyangwa ngo babashe kuzumva zibakanguye(Reveil)nyamara abahanga bavuga ko abakora ibi bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Inzobere mu by’ikoranabuhanga n’abasesenguye ingaruka zaryo ku buzima bavuga ko terefone ngendanwa ishobora kwica nyirayo buhoro buhoro ndetse mu buryo adashobora kubona ako kanya kuko ngo uko amenyera kuyiyegereza aryamye ari nako ishobora kurushaho kumwongerera ibyago birimo kubura ibitotsi,inzozi mbi,kuribwa n’umutwe n’ibindi.

Ibi ngo bituruka ku mirasire terefone ngendanwa yohereza mu rumuri iyo yatse irimo ubumara bukora ku bwonko bukagabanya umusemburo witwa “ mélatonine”utuma umuntu agira ibitotsi. Kuri ibi hiyongeraho kuba ishobora gukangura usinziriye bya hato na hato mu gihe cyagenewe kuruhuka k’ubwonko nabyo ngo bikaba byakongera umunaniro ukabije”Stress”byanarimba bikanamuremamo gushikagurika kwa hato na hato mu ijoro yikanze ko ihamagawe(syndrome de la sonnerie imaginaire.)

Igiteye inkeke kurushaho kandi aba bahanga bagaragaza ngo ni uko ngo terefone ngendanwa ishobora kongerara uyitsimbarayeho ibyago byo kwandura kanseri y’ubwonko yo mu bwoko bwa “gliome” nk’uko yagaragajwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Bordeaux mu Bufaransa.

N’ubwo bitaragaragazwa neza aba bahanga bavuga ko terefone cyane izigezweho zitwa “smart Phones”ngo zirekura imirasire y’ubumara ibyatumye ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku ndwara ya Kanseri cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS gishyira iyi mirasire ku rutonde rw’ibishobora gutera Kanseri ikiremwa muntu.

Ibi byago byose byiyongera ku bindi byago abahanga bagaragaza nk’ibishamikiye kuri terefone ngendannwa birimo kongera ibyago byo kwandura kanseri y’udusabo tw’intangangabo cyane ku bakunda kuyitwara mu mifuka y’amapantaro cyangwa amakabutura.

Si ibyo gusa kuko ngo terefone ngendannwa zishobora gutera indwara z’uruhu ku bazivugiraho igihe kirekire biturutse ku bikoresho by’ubumara zikozemo nk’ikinyabutabire cya chrome, cobalt cyangwa nickel bishobora gutera ubwoko bw’indwara zigera kuri 37 mu gihe zinjiye mu ruho rwa nyiriterefone,hatirengagijwe ko kuyikoresha ku mwana uri munsi y’imyaka 7 bishobora kubangamira imikorere myiza ye y’ubwonko.

Gutwikwa na terefone ngendanwa biturutse ku mpanuka z’iturika ry’uduce tubikwamo umuriro wayo nabyo ni ikindi cyago gishobora kugwira uwigize agati k’inkubirane nayo kandi habonetse ingero nyinshi z’abakongowe na terefone ngendannwa.

Urugero ni urw’umwana w’umukobwa wo mu gihugu cya Polisi yasanze yahiye mu matwi ndetse yanapfuye mu gihe yari yasinziriye yumvira umuziki kuri teferone ngendannwa binyuze mu twuma dushyirwa mu matwi.

Abahanga bavuga ko zimwe muri batiri usanga zikozwe mu binyabutabirire nk’icyitwa Lithium kizwiho gushyuha bikabije iyo kiri ku mashanyarazi ikaba byatera terefone guturika cyangwa gutwika ukoresha terefone ngendannwa.

Ibi byose rero nibyo abahanga mu by’ikoranabuhanga n’abazobereye mu by’ubuzima baheraho bagira inama abantu kwitwararika ikoreshwa rya terefone ngendannwa muri rusange by’umwihariko mu gihe umuntu asinziriye.

Ibitekerezo

  • MURAKOZE CANE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa