skol
Kigali
startimes

Nsabimana Innocent yakoreye ibya mfura mbi umugore we Uwimana Odette amumenaho isafuriya y’ibiryo bishyushye mu mutwe

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 17 July 2020 Yasuwe: 4230

Kuwa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2020, umugabo witwa Nsabimana Innocent utuye mu Murenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge, yamennye ibiryo bishyushye bivuye ku ziko ku mutwe w’umugore we witwa Uwimana Odette, amushinja gusuzugura umugabo mugenzi we.


Nsabimana Innocent yari avuye ku kabari yasinze, icyo gihe yari na mugenzi we basangiye inzoga wageze muri urwo rugo abwira Uwimana Odette ko amuzaniye umugabo we. Icyo gihe ngo umugore yaramushimiye ariko amusaba gutaha kuko uwo mugabo na Nsabimana batezaga imvururu.

Uwo mugabo ntabwo yishimiye kumva umugore amusaba gutaha kuko yabifashe nk’agasuzuguro, ni ko gufatana na Uwimana bararwana. Ati:

Numva umugabo ampaye urushyi, tuba turafatanye, abantu baradukiza.

N’uburakari bwinshi, Nsabimana Innocent wabonaga ko bamusuzuguriye mugenzi we, yahise yinjira mu nzu. Uwimana Odette ati:

Amenagura ibyombo byose, arasohoka, asohora amafurusheti ngo aje kunjombagura, n’ibyuma atangiye kubyegura.

Hanyuma Uwimana yagiye kureba teremusi (thermos) kugira ngo Nsabimana atayimena, niko yamufashe, na we bararwana. Byageze aho Nsabimana ajya gufata isafuriya yatogoteraga ku mbabura, maze ayicurika ku mutwe w’uyu mugore we, bimutwika mu mutwe no mu maso.

Umuryango wa Nsabimana na Uwimana uhoramo amakimbirane aterwa n’ubusinzi bw’umugabo nk’uko abaturanyi babitangarije TV1 dukesha iyi nkuru. Ibi bishimangirwa kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace.

Gitifu Mukandori yemeza ko Uwimana yari asanzwe ahohoterwa ariko ntabivuge kuko yabifataga nk’ibyoroshye. Gusa byageze kuri uru rwego, atanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Nsabimana na we akaba yaramaze gutabwa muri yombi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 16 banduye Coronavirus mu Rwanda abandi 18 barayikira

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 22 Nzeri 2020,abantu...
22 September 2020 Yasuwe: 823 0

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yasuye Rusesabagina aho afungiye...

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko yasuye Bwana Paul...
22 September 2020 Yasuwe: 7819 0

Umugabo w’imyaka 58 yabaye umuntu wa 27 wishwe na Covid-19 mu...

Kuri uyu Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko...
21 September 2020 Yasuwe: 1779 0

Abantu 51 bakize Coronavirus mu Rwanda mu gihe abandi 21 bayanduye

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 20 Nzeri 2020,mu...
20 September 2020 Yasuwe: 1353 1

Umunyarwandakazi w’imyaka 26 yabaye umuntu wa 26 uhitanywe na Covid-19 mu...

Kuri uyu Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje...
19 September 2020 Yasuwe: 4050 1

Tuyisenge w’imyaka 23 yishe umugore we Claudine w’imyaka 32 bapfa...

Mu Mudugudu wa Mikingo, Akagari ka Mudakama, Umurenge wa Gataraga mu Karere...
19 September 2020 Yasuwe: 8062 1