skol
fortebet

‘Ntabwo dufora niyo mpamvu dukora ubushakashatsi’ Dr Ndimubanzi

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima yirinze gutangaza niba ifite icyizere ko ubushakashatsi bwa RPHIA buzasanga SIDA mu Rwanda iri munsi ya 3%.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukwakira 2018 nibwo Minisiteri y’ ubuzima yatangije ku mugaragaro ubushashatsi bugamije kumenya umusaruro umaze kuva muri gahunda zo kurwanya Virusi Itera SIDA mu banyarwanda(RPHIA).

Ni ubushakashatsi bugiye kuba mu gihe u Rwanda rumaze imyaka myinsHi rushyizeho gahunda zo kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA . Izo gahunda zirimo gutanga udukingirizo, gufasha ababyeyi banduye kubyara abana bazima, guha imiti ifasha umuntu wakorewe imibonano mpuzabitsina kugahato kudandura Virusi itera SIDA n’ izindi.

Imyaka 10 irashize mu Rwanda umubare rusange w’ abarwayi ba SIDA ari 3% kadahinduka.

Umunyamakuru yabajije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange Dr Patrick Ndimubanzi niba bafite icyizere ko basanga umubare w’ abarwaye SIDA mu Rwanda waragiye munsi ya 3% biturutse kuri gahunda zo kuyirwanya.

Dr Ndimubanzi yavuze ko mu bushakashatsi ntagufora kubamo.

Yagize ati “Abashakashatsi turavuga ngo reka turebe imibare tuzabona. Ntabwo dufora niyo mpamvu dukora ubushakashatsi”

Muri ubu bushakashatsi bwa RPHIA abashashatsi bazagera mu ngo 10 800 zatoranyijwe mu gihugu hose. Abagize urugo n’ umushyitsi waharaye iryo joro bazajya bapimwa birusi itera SIDA na umwijima wo mu bwoko bwa B, C bahabwe ibisubizo ako kanya banahabwe banagirwe inama.

Ubushakashatsi nk’ ubu bwakorewe mu bihugu birimo Tanzania, Kenya, Lesotho, Malawi, Swaziland, Uganda, Nambia, Ethiapia n’ ibi.

Umuyobozi w’ ubu bushakashatsi David Hoos yavuze ko aho bagira babukorera imbagamizi bahuye nazo harimo abaturage bashatse gupimwa kuko serivise iba yabegereye, n’ ikibazo cy’ indimi mu bihugu bifite abaturage bavuga indimi zitandukanye. David avuga ko muri mbogamizi iyo biteza kutazahura nayo ari iya abaturage bavuga indimi zitandukanye ku buryo bagombera umusemuzi.

Ubu bushakashatsi byitezwe ko buzatwara miliyoni ziri hatati 10 na 11 z’ amadorali y’ Amerika.

Gukusanya amakuru muri ubu bushakashatsi bizatangirira mu Ntara y’ Amajyarugu tariki 12 Ukwakira 2018 mu gihugu hose bizasonzwa muri Gashyantare 2019. Ibyavuye mu bushakashatsi bizatangazwa hagati mu mwaka utaha wa 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa