skol
fortebet

Nyabihu: Abahinzi b’ibirayi ngo basinyishwa ku ngufu 140Frw bagahabwa 110 Frw

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuba abagena ibiciro by’umusaruro w’ibirayi babigena ku muhinzi gusa ariko ntibabigene ku isoko ricururizwaho ibyo birayi nirwo rwireguzo rw’abafite amakusanyirizo n’abacuruzi b’ibirayi bashinjwa kuryamira abahinzi.
Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu n’abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibirayi kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017.Inama ariko ntiyashoboye kubonera igisubizo iki kibazo.
Abahinzi bo mu karere ka Nyabihu bataka icyo bita (...)

Sponsored Ad

Kuba abagena ibiciro by’umusaruro w’ibirayi babigena ku muhinzi gusa ariko ntibabigene ku isoko ricururizwaho ibyo birayi nirwo rwireguzo rw’abafite amakusanyirizo n’abacuruzi b’ibirayi bashinjwa kuryamira abahinzi.

Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu n’abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibirayi kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017.Inama ariko ntiyashoboye kubonera igisubizo iki kibazo.

Abahinzi bo mu karere ka Nyabihu bataka icyo bita amanyanga akorwa n’abacuruzi babagurira ibirayi ku mafaranga 100 ku kiro nyamara mu rwego rwo guhisha ku babaguriye ku giciro kiri munsi y’igiteganyinyijwe bakabasinyisha ku ngufu ko babaguriye ku mafaranga 140.

Nyuma y’inama yahejwemo itangazamakuru yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu n’abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibirayi, umuyobozi w’aka karere Uwanzwenuwe Theoneste yatangarije TV1 ducyesha iyi nkuru ko hari abantu batanu barimo gukorwaho iperereza ku makosa nk’aya yemeza ko akenshi ahemberwa n’abantu ngo bitwa “abachercheur” basigaye bitambika hagati y’umuhinzi n’ikusanyirizo ari naho kuryamira umuhinzi bituruka.

N’ubwo bamwe mu bacuruzi bemera ko bajya basinyisha abaturage amafanga adahuye n’ayo babaguriyeho mu byukuri abandi bakabica ku ruhande, icyo bahurizaho ni uko intandaro ya byose ari uko bategekwa igiciro bagomba kuguriraho umuhinzi nyamara bo ntihagira ubagenera icyo bagomba kugurishaho ibi bigatuma hari ubwo babigeza ku isoko bagurirwa ku giciro kiri munsi y’icyo baranguyeho.

Akarere ubwako kagaragaje ko kadafitiye ubushobozi kuri iki kibazo ari nayo mpamvu hemejwe ko mu gihe ku bafatanye n’izindi nzego zifite ububasha bwo kugena ibiciro ku masoko nta kiragikorwaho aba bacuruzi bagomba gukomeza kugurira umuhinzi ku mafaranga 145 Frw ku kiro.

Aba bacuruzi b’ibirayi n’abafite amakusanyirizo mu nshingano basaba abagena igiciro cyo kuguriraho umuhinzi ko bajya babanza bakareba ni ibiciro ku isoko kuko hari ubwo nabo bisanga bakorera mu gihombo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa