skol
fortebet

Nyabugogo: Begeranyaga amafaranga y’inyoroshyo yo guha abashinzwe isuku

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2017

Sponsored Ad

Abafite uburiro n’utubari mu gace ka Nyabugogo baba hari amafaranga begeranyaga buri kwezi yo gutanga nk’inyoroshyo ku mukozi wari ushinzwe kugenzura isuku (ubu arafunze) mu Murenge wa Kimisagara ari nawo Nyabugogo ibarizwamo ngo atazajya agira ibyemezo abafatira birimo no kuba bafungirwa kubera umwanda.
Taliki 24 Gashyantare Polisi yataye muri yombi Jean Bosco Murangwa, umukozi wari ushinzwe kugenzura isuku mu Murenge wa Kimisagara nyuma yo kumufatira mu cyuho yaka ruswa y’ibihumbi 300 (...)

Sponsored Ad

Abafite uburiro n’utubari mu gace ka Nyabugogo baba hari amafaranga begeranyaga buri kwezi yo gutanga nk’inyoroshyo ku mukozi wari ushinzwe kugenzura isuku (ubu arafunze) mu Murenge wa Kimisagara ari nawo Nyabugogo ibarizwamo ngo atazajya agira ibyemezo abafatira birimo no kuba bafungirwa kubera umwanda.

Taliki 24 Gashyantare Polisi yataye muri yombi Jean Bosco Murangwa, umukozi wari ushinzwe kugenzura isuku mu Murenge wa Kimisagara nyuma yo kumufatira mu cyuho yaka ruswa y’ibihumbi 300 umucuruzi ufite inyubako y’ubucuruzi muri Nyabugogo ngo bamufungurire inzu ye yari yafunzwe kubera umwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Serge Ruzima, yatangarije Umuryango ko amakuru ko haba hari abakusanya amafaranga yo guha abashinzwe isuku ngo bazirengagize umwanda uri aho bakorera batayamenye akavuga ko abaye ari nayo byaba bigayitse.

Yagize ati: “aya makuru ntayo twamenye, gusa umukozi wagenzuraga isuku yarafashwe afatirwa mu biro akekwaho ruswa natwe biradutungura, ntabwo bikwiye ko abantu bagura umwanda rwose”.

Ruzima akomeza avuga ko ababa banatanga ruswa bakwiye kubicikaho kuko isuku itagenzurwa n’umuntu umwe kandi nta bushobozi n’imbaraga yaba afite yo gufata icyemezo cyaba icyo gufunga ahagaragaye umwanda cyangwa se gufungura.

Yagize ati:” isuku ntigenzurwa n’umuntu umwe, ni itsinda rinini riba ririmo inzego nyinshi kandi ahagenzuwe hakorwa raporo y’uko isuku basanze ihagaze bagafata icyemezo, uwagenzuwe nawe akayisinyaho, kuba rero umuntu umwe yagira icyemezo afata wenyine ntibishoboka”.

Kuba Nyabugogo ari amarembo yinjira mu Mujyi wa Kigali ku bava mu Ntara zinyuranye n’urujya n’uruza rw’abantu bahanyura cyangwa se bahinjirira baje mu Murwa bituma haba ubucuruzi bunyuranye cyane cyane ubw’uburiro n’utubali.

Imiterere yaho, guhenda kw’inyubako zo gukoreramo ndetse n’ubwinshi bw’abahagenda biri mu bituma isuku iba ari ihurizo rikomeye ku bahafite ubucuruzi bujyanye n’ibiribwa n’ibyo kunywa nk’uko bamwe muri bo babitangarije Umuryango.

Umwe muri bo ufite uburiro yagize ati:” isuku ni ihurizo, uba warakodesheje akantu gato kubera hano harahenda cyane, kuzabona rero aho wicaza abantu, aho utekera, aho utunganyiriza ibyo kurya, aho ushyira imyanda n’amazi mabi yakoreshejwe biba bigoye, mbega isuku isaba kwitwararaika cyane”.

Uyu mucuruzi avuga yishyura ubukode bw’amafaranga arenga miliyoni buri ku kwezi. Amafaranga vuga ko ari menshi kandi ahantu hato cyane. Avuga ko abantu yakira ku munsi ubundi abona bakwiriye ahantu hangana inshuro 3 aho abakirira ubu ariko igiciro cy’ubukode cyahita kimuhombya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa