skol
fortebet

Nyagatare: Polisi yataye muri yombi batatu binjizaga inzoga zitemewe mu Rwanda

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe abantu batatu binjizaga inzoga zitemewe mu Rwanda ndetse n’ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Abafashwe bakaba barafatiwe mu mudugudu wa Kabeza akagari ka Rurenge Umurenge wa Rukomo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko kugirango bafatwe, ari amakuru bahawe n’abaturage ko muri ako gace hari abantu bahinjirizaga (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe abantu batatu binjizaga inzoga zitemewe mu Rwanda ndetse n’ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Abafashwe bakaba barafatiwe mu mudugudu wa Kabeza akagari ka Rurenge Umurenge wa Rukomo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko kugirango bafatwe, ari amakuru bahawe n’abaturage ko muri ako gace hari abantu bahinjirizaga inzoga zitemewe n’ibindi bicuruzwa mu buryo bwa magendu.

Yavuze ati:”Abaturage bamaze kuduha amakuru ko muri ako gace hari abantu bahinjirizaga inzoga zimewe n’ibindi bicuruzwa mu buryo bwa magendu, tujya kuhakorera umukwabu, nibwo abantu 10 bari bafite amagare baje, bahageze baratwikanga bariruka dushobora gufatamo aba 3 bafite amakarito 40 ya Zebra Waragi na litiro 22 za Kanyanga.”

Yakomeje avuga ko amakuru Polisi yamenye ari uko abo bose uko ari 10 n’ubundi aribo bajyaga binjiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda.

Yavuze ati:”Turacyashakisha aba 7 birutse bakimara kubona Polisi, ariko amagare yabo n’ibyo bari bapakiyeho twarabifashe bikaba bizakoreshwa nk’ibimenyetso mu rukiko.”

CIP Kanamugire yishimiye ifatwa rya bariya uko ari batatu kuko ari ingenzi mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, anashimira imikoranire myiza y’abaturage n’inzego z’ibanze mu gufasha Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Aha yavuze ati:”Aba birutse nabo ntibazatinda gufatwa kandi turashimira uruhare rw’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bacu mu gukumira ibiyobyabwenge. Tuzakomeza kubarwanya kuko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mutekano w’abaturage kandi bikabatera kwishora mu bindi byaha.”

Mu karere ka Nyagatare kandi, Polisi y’u Rwanda yangirije imbere y’abaturage litiro zirenga 1000 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’Igikwangari n’amakarito 6 ya Kambuca, nyuma abaturage bagirwa inama yo kwirinda izi nzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge.

Iki gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Mayange akagari ka Rwimiyaga Umurenge wa Rwimiyaga, Polisi ikaba yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo muri ako karere Senior Superintendet of Police (SSP) Hodari Rwanyindo, ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mupenzi George.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa