skol
fortebet

Nyamagabe: Umugabo afunze akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe: Friday 15, Dec 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi umugabo witwa Karimunda Pierre w’imyaka 50 akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, akaba yafatiwe mu mudugudu wa Kintobo akagari ka Kagano Umurenge wa Kitabi ubwo yari afite ibiro 5 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kugirango afatwe ari abaturage batanze amakuru.
Yavuze ati:”Uyu mugabo yari ari mu modoka itwara abagenzi rusange yavaga mu karere ka Rusizi yerekeza (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi umugabo witwa Karimunda Pierre w’imyaka 50 akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, akaba yafatiwe mu mudugudu wa Kintobo akagari ka Kagano Umurenge wa Kitabi ubwo yari afite ibiro 5 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kugirango afatwe ari abaturage batanze amakuru.

Yavuze ati:”Uyu mugabo yari ari mu modoka itwara abagenzi rusange yavaga mu karere ka Rusizi yerekeza i Kigali, akaba yari yashyize uru rumogi hagati muri sonderi, ariko hakaba hari umuturage wari wamenye ko rurimo aha amakuru Polisi, nibwo iyi modoka twayihagaritse turayisaka, ari nabwo twamusanganye uru rumogi.

IP Kayigi yavuze ko mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekanye aho yari akuye uru rumogi, Karimunda afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

Yavuze kandi ko Polisi izakomeza gukora imikwabu no gufata abinjiza ibiyobyabwenge kugirango imenye neza abarucuruza n’aho baba barukuye.

Yashimye umuturage watanze amakuru yatumye Karimunda afatwa, kandi akangurira n’abandi baturage gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma hakumirwa no kurwanya ibyaha aho biva bikagera.

Yagize ati:"Polisi y’u Rwanda izi amayeri y’abakwirakwiza ibiyobyabwenge. Bamwe babiheka ku mugongo nk’abahetse umwana, abandi babikenyereraho, cyangwa bakabyambariraho imyenda, hari ababitwara mu bihaza no mu mapine y’igare, ariko ababikora turabagira inama yo kubihagarika batarafatwa ngo babihanirwe."

IP Kayigi yakomeje ubutumwa bwe agira ati, "Ntiduhwema gukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ibiyobyabwenge, ariko haracyari bake bakomeje kubyishoramo. Ababikora baragirwa inama yo kubireka bataragerwaho n’ingaruka z’icyo cyaha zirimo gufungwa no gucibwa ihazabu."

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza,ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza kumyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa