skol
fortebet

Nyamagabe: Umwarimukazi yasanzwe mu cyumba yiyahuye nyuma yo gutuburirwa

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2020

Sponsored Ad

Umwarimukazi witwa Irikujije Christine w’imyaka 26 bivugwa ko yigishaga ku kigo cy’amashuri cya GS Saint Kizito,yasanzwe mu cyumba yiyahuye akoresheje igitenge cye.

Sponsored Ad

Uyu mwarimukazi ukomoka mu kagari ka Nyamugari,Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe yiyahuye mu gitondo ahagana saa mbili nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

Uyu mwarimukazi w’imyaka 25 yashakanye n’uwitwa Rukundo Bernard w’imyaka 39 wari umumotari ndetse ngo bari bafitanye umwana umwe.

Amakuru aravuga ko nyakwigendera Irikujije yahuye n’abatubuzi kuri uyu wa Mbere bamujyana I Huye baramwambura, umugabo ajya kumuzana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zahurujwe n’abaturage zibwirwa ko uyu mwarimukazi yiyahuye, zigezeyo zisanga ariko byagenze.

Biravugwa ko mbere yo kwiyahura,nyakwigendera Irikujije yandikiye umugabo we ibaruwa yasakajwe hose amusezeraho ndetse amusaba imbabazi ku kuba amusigiye umwana.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro yemeje aya amakuru avuga ko umurambo wa Nyakwindera wajyanywe ku bitaro bya Kigeme.

CIP Twajamahoro avuga ko umubare w’amafaranga uyu mwarimukazi yatwawe n’abatubuzi utaramenyekana.


Ibitekerezo

  • Mbega umuturage w’injiji wee, ibi rwose byo gutuburirwa ntawe bitabaho ntabwo bikwiye gutuma wiyambura Ubuzima ukagira umwana wawe imfubyi.

    mbega agahinda, abantu barananiwe ku buryo batakibasha kwihanganira ibibazo neza

    Uyu mudamu aratubabaje twese.Umugabo we niyihangane.Statistics zerekana ko abantu biyahura bagera kuli 1 million buri mwaka,harimo ibihumbi 200 biyahura bikanga.
    Ababikora biyahuza imbunda,umugozi,uburozi,amazi,etc…Hafi ya bose babiterwa n’ibibazo bafite.
    Gusa tuge tumenya ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13,nta kibazo na kimwe kizabamo.Ndetse indwara n’urupfu bizavaho burundu.Ariko iyo paradizo izaturwa gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abakora ibyo itubuza,hamwe n’abibera mu byisi gusa ntibashake Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa