skol
fortebet

Nyamasheke:Abaturage 450 baratabaza nyuma yo kubaka umuhanda ntibahembwe

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

Abaturage 450 bo mu Tugari twa Ntango na Kigabiro mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko bamaze amezi ane batarahabwa amafaranga yose y’amezi abiri bakoreye muri gahunda ya VUP ubwo bahangaga umuhanda wa Gahuhwezi-Gishugi.
Uyu muhanda w’ibirometero bitandatu watangiye gukorwa mu Ugushyingo 2015, imirimo iza kurangira muri Nyakanga 2016.
Bamwe mu baturage bawukozeho bavuga ko kuva barangiza imirimo yabo, hari amafaranga batahawe ndetse bakemeza byabagizeho ingaruka mu (...)

Sponsored Ad

Abaturage 450 bo mu Tugari twa Ntango na Kigabiro mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko bamaze amezi ane batarahabwa amafaranga yose y’amezi abiri bakoreye muri gahunda ya VUP ubwo bahangaga umuhanda wa Gahuhwezi-Gishugi.

Uyu muhanda w’ibirometero bitandatu watangiye gukorwa mu Ugushyingo 2015, imirimo iza kurangira muri Nyakanga 2016.

Bamwe mu baturage bawukozeho bavuga ko kuva barangiza imirimo yabo, hari amafaranga batahawe ndetse bakemeza byabagizeho ingaruka mu mibereho yabo.

Nyamutizi Felicien ati “Kugeza izi saha turi mu kirere ntabwo turabona amafaranga yose. Ku munsi twakoreraga igihumbi, bandimo ibihumbi 32. Aya mafaranga nari nyategerejeho imbuto, ubu twagwatirije amasinde tuyaha abantu bafite amafaranga nibo bateye imyaka. ”

Bizimana Gérase atangaza ko bahembwe igice cy’umushahara ariko ayasigaye ntibarayahabwa.

Yagize ati “Twakoze muri VUP, duca umuhanda w’ahantu kuva ku gasantere ka Gahuhwezi kugera Gishugi. Dukora imibyizi 64, aduhemba igice, Gitifu w’Umurenge yanga kuduhemba andi, atubwira ko azayaduha ikindi gihe. Bamfitiye ibihumbi 32. Nabuze ayo kugura mituweli kandi n’inzara imeze nabi.”

Aba baturage bavuga ko nyuma y’uko ikibazo cyabo cyirengagijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge basaba ubw’Akarere ko bwagikurikirana.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga bohereje ayo mafaranga ariko ubuyobozi bw’Umurenge na Sacco bukagira uburangare.

Ati “Twabishyuye mu kwezi kwa Gatandatu, umurenge na Sacco bararangara ntibabaha amafaranga yabo, ubu tuvugana tumenye ko icyo kibazo kiriho, bagiye kubishyura. Turabibaza kuko urumva amafaranga twatanze mu kwezi kwa gatandatu bakaba batarishyurwa.”

Abaturage bo mu Tugari twa Ntango na Kigabiro bakoze umuhanda bamaze amezi ane batarahabwa amafaranga bakoreye/Foto:Igihe.com

Ni kenshi humvikanye amajwi y’abavuga ko hari amafaranga ya Leta anyerezwa muri gahunda zigenerwa abatishoboye nka VUP, akajya mu maboko ya bamwe mu bayobozi. Ibi bavuga ko bidindiza iterambere ryabo kuko Leta ishyiraho izi gahunda igamije kubakura mu bukene.

Source:Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa