skol
fortebet

Nyamasheke: Umugore yahawe inka nyuma yo gushyira mu kato umugabo we bigatuma umuryango we utandura Covid-19

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyamasheke bwashyikirije umuryango wa Habarugira Amon na Uwizeyimana Vestine inka y’ishimwe kubera ubutwari wagaragaje mu kwirinda kwanduzanya icyorezo cya COVID-19. Uyu muryango ugizwe n’abantu 7.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko uyu mugabo Habarugira Amon wabaga mu Karere ka Rusizi ahari hagaragaye kiriya cyorezo yagiye gusura umuryango we mu Karere ka Nyamasheke, ariko umugore we Uwizeyimana akagira amakenga y’uko ashobora kuba yaranduye COVID-19, akamubwira ko naza nta muntu n’umwe wo mu muryango uzamwegera kugira ngo babanze barebe ko atanduye.

Akarere ka Rusizi kagize kati " Uwizeyimana Vestine wo mu murenge wa Cyatomu karere ka Nyamasheke,ejo ku wa 2 yagabiwe inka y’ishimwe n’aka Karere kubera kurenga amarangamutima agashyira mu kato umugabo we wari uvuye muri Rusizi yari mu kato kubera #COVID-19 nyuma bakaza no kuyimusangamo."

Mu buhamya bwe, Uwizeyimana yagize ati: “ Umugabo yageze mu nzira arambwira ngo ndaje, kuri terefoni ndamubwira ngo niba uje uvuye i Rusizi nugera mu rugo nta mwana ukwegera, turaguha n’icyumba cyawe ujyamo”.

Akomeza avuga ko mbere abana bajyaga bamusanga bakamuhobera ariko icyo gihe yarababujije kugira ngo atagira uwo yanduza mu gihe yaba yaranduye.

Uwizeyimana avuga ko nyuma y’iminsi ibiri Habarugira ageze mu rugo yavuze ko arwaye umutwe, amusaba kujya kwivuza ku kigo nderabuzima, baza gusanga yaranduye Covid-19.

Uwizeyimana yakomeje agira ati:”Umugabo wange yamaze ibyumweru bitanu mu bitaro”.

Akomeza atanga ubutumwa ku Baturarwanda agira ati: “Mu gihe iki cyorezo kigihari twese turi mu byago, mu gihe ugiye kugira ahantu ujya cyangwa wakira abantu mu rugo, bifate nk’ikemezo cy’ubuzima cyangwa urupfu, n’abantu ukunda cyangwa wubaha bashobora kwandura cyangwa bakakwanduza wowe n’umuryango wawe, biroroshye kwandura no kwanduza abandi, ariko ntibigoye kwirinda iki cyorezo mu gihe wubahiriza amabwiriza yose”.

Uyu muryango wose wafashwe ibipimo nk’ uko biteganywa n’ inzego z’ ubuzima, ibyafashwe mu bihe bitandukanye byemeje ko nta n’ umwe muri uyu muryango wandujwe n’ uriya mugabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko ibyo uyu muryango wakoze byerekana gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo kwita ku banduye COVID-19 bari mu ngo zabo ishoboka, cyane cyane iyo uwanduye n’abo babana bubahirije amabwiriza birinda kwanduzanya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie, yagize ati: “Twashyikirije Uwizeyimana Vestine inka y’ ishimwe kuko yabashije kurinda umuryango we kwandura COVID-19 mu gihe umugabo we yari avuye muri Rusizi yarahagaragaye, akagira amakenga amuha akato, bikaza kugaragara ko yanduye ariko nta wundi yanduje mu muryango”.

Yakomeje agira ati: “Kuba uyu mugabo yarabaye mu muryango iminsi irenga 2 kandi yaranduye ntagire n’umwe yanduza mu muryango we, bivuye ku kwirinda, ni ikimenyetso ko kwita ku banduye COVID-19 mu rugo bishoboka! Twese nidufatanya tuzatsinda!”

Abaturage na bo bashimye iki gikorwa kuko gishimangira gahunda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 .


Source: IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa