skol
fortebet

Nyamasheke: Umusore yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Ku itariki ya 20 Gashyantare, mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo, akagari ka Kibogora umusore witwa Niyitanga Habineza w’imyaka 19 yagwiriwe n’ikirombe, ubwo yajyaga gucukura amabuye y’agaciro mu ikompanyi yitwa Rama mu buryo butemewe n’amategeko ahita yitaba Imana.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, avuga ko ubusanzwe iki kirombe gisanzwe ari icya kompanyi yitwa “Rama” isanzwe ikora imirimo (...)

Sponsored Ad

Ku itariki ya 20 Gashyantare, mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo, akagari ka Kibogora umusore witwa Niyitanga Habineza w’imyaka 19 yagwiriwe n’ikirombe, ubwo yajyaga gucukura amabuye y’agaciro mu ikompanyi yitwa Rama mu buryo butemewe n’amategeko ahita yitaba Imana.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, avuga ko ubusanzwe iki kirombe gisanzwe ari icya kompanyi yitwa “Rama” isanzwe ikora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka gace ku buryo bwemewe n’amategeko.

CIP Gasasira yavuze ko hari abaturage bamwe bafite umuco mubi wo kwitwikira ijoro cyangwa bagakoresha ubundi buryo bakajya gucukura amabuye, nyamara nta burenganzira babifitiye. Yagize ati:” uyu Niyitanga Habineza yagiye mu bujura bwo gucukura aya mabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti. Yinjiyemo imbere asanga haranyerera harimo n’amazi kubera ko imvura yari imaze iminsi iguye, abura uko asubira inyuma yikubitamo abura umwuka arapfa, amakuru aza kumenyekana ko yaguyemo bamukuramo, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora.”

Yongeyeho ati:” izi ni ingaruka zo kutumva inama dusanzwe duha abaturage zo kwirinda kwishora mu bikorwa nka biriya. Buri gihe dukangurira ndetse tukanigisha abantu kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko, ni nako tunigisha buri wese kwirinda kujya mu kirombe ari wenyine, kuko bimaze kugaragara ko usanga ugerageje kujyayo mu buryo nk’ubwo, ahura n’ikibazo akabura umutabara cyangwa ngo amutabarize akagwayo.”

CIP Gasasira yakomeje abwira abaturage ko abemerewe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ari amakompanyi azwi abifitiye uburenganzira ahabwa n’amategeko, afite ibikoresho bihagije byabugenewe ndetse n’abakozi bayo bafite ubwishingizi.

Yibukije ababyeyi inshingano zabo agira ati:” mugomba kujya mwita ku bana banyu, bakajya mu ishuri aho kwirukira gushaka amafaranga bakiri bato no gukira vuba, bakareka kwishora mu bikorwa nka kiriya cyo kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro”.

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese wiha gukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa