skol
fortebet

Nyanza: Ahazwi nko kwa Haji hafunzwe nyuma y’aho umushoferi urwaye Coronavirus ahaguriye ibyokurya

Yanditswe: Sunday 07, Jun 2020

Sponsored Ad

Abantu 30 bacururizaga kwa Haji Enterprise ya Bwana Havugimana Saidi uzwi nka Haji mu karere ka Nyanza bashyizwe mu kato nyuma y’aho bahuye n’umushoferi wasanganwe icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Uyu Haji ukora ibikorwa by’ubucuruzi i Nyanza, mu Mudugudu wa Karukoranyi, mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana n’abakozi be,bashyizwe mu kato kugira ngo bataba baranduye Coronavirus bakanduza n’abandi.

Amakuru avuga ko kwa Haji hamaze iminsi ibiri harafunzwe kuko hari umushoferi w’ikamyo ukomoka muri Tanzania wahaciye akagura akantu nyuma bamupimye bamusangamo Coronavirus.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye IGIHE ko uwo muntu wagaragaweho Coronavirus, ari umushoferi wari uturutse hanze y’u Rwanda.

Ati “Hari umwe mu bagaragaweho Coronavirus wahahagaze utwara imodoka zambukiranya imipaka, yaje kugaragara yanduye ubwo burwayi hanyuma aho yahagaze, biba ngombwa ko naho hagomba gukurikiranwa. Niyo mpamvu hariya hafashwe ibipimo, kugira ngo hirindwe ko hari umuntu waba warahuye nawe.”

Amakuru avuga ko abashinzwe ubuzima baje bagafata abakozi 30 ba Haji Enterprise na nyiri ubwite Haji arimo bajya kubapimira mu ihema ryo hejuru nyuma bahita betegekwa ko hafungwa.

Aba bantu 30 bahise ngo baburiza mu modoka barabajyana aho bivugwa ko bajyanwe mu kigo cy’amashuri cya Ecole des Sciences de Nyanza hakirirwa abakekwaho Covid-19.

Kwa Hadji hazwi na benshi mu berekeza mu ntara y’amajyefo cyangwa abajyayo kuko hakunze kugurirwa ibyokurya bitandukanye by’umwihariko amata.

Ubusanzwe abantu bambukiranya imipaka, barapimwa iyo bagiye kwinjira mu gihugu nyuma bagashyirwa mu kato ariko iyo bigaragaye ko hari umuntu bahuye cyangwa se hari uwahagaze ahantu, hafatwa ibyo bipimo n’aho hantu hagaterwa umuti kugira ngo aho yaciye ntahasige ubwo burwayi.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 431 banduye Coronavirus, mu gihe babiri aribo bamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezo naho 283 bakaba barakize. Mu banduye bose, umubare munini ni abagabo kuko bihariye 81.44% bingana n’abantu 351.

Ikindi ni uko abari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 30 na 39 aribo bibasiwe cyane kuko abamaze kugaragaza iki cyorezo bari muri iyi myaka ari 173.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa