skol
fortebet

Nyanza: Umukecuru w’imyaka 71 yishwe atemaguwe

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017 nibwo abaturanyi basanze Emilienne Uzamukunda wari incike ya Jenoside yakorewe Abatutsi wibanaga yishwe atemaguwe.
Ibi byabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu mudugudu wa Kabeza Akagari ka Kadaho Umurenge wa Cyabakamyi. Uyu mukecuru w’imyaka 71 y’amavuko yari asanzwe yibana akaba yatemaguwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu n’ubwo iterambere ryahise ritangira.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bagiye kumureba mu gitondo iwe nyuma yo (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017 nibwo abaturanyi basanze Emilienne Uzamukunda wari incike ya Jenoside yakorewe Abatutsi wibanaga yishwe atemaguwe.

Ibi byabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu mudugudu wa Kabeza Akagari ka Kadaho Umurenge wa Cyabakamyi. Uyu mukecuru w’imyaka 71 y’amavuko yari asanzwe yibana akaba yatemaguwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu n’ubwo iterambere ryahise ritangira.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bagiye kumureba mu gitondo iwe nyuma yo kubona ko bwari bumaze gucya atarasohoka bagasanga yishwe atemaguwe hakoreshejwe umuhoro.

Jean Marie Vianney Nkurikiyumukiza umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi yatangaje ko urupfu rwa Emilienne barumenye nabo muri iki gitondo.Yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gitwe.

Yakomeje avuga ko ubu bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryakeye.

Emilienne, yari umukecuru w’imyaka 71 w’incike ya Jenoside uri mu banyamuryango ba AVEGA-Agahozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa