skol
fortebet

Nyarugenge: Abaturage barwanye n’abayobozi bapfa ibyokurya byo gufasha abatishoboye

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2020

Sponsored Ad

Abayobozi n’abaturage bo mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Ruliba, Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, barwanye bapfa ibyokurya Leta yatanze ngo bigoboke abatishoboye bagizweho ingaruka n’ingamba za Guverinoma zo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko umuyobozi w’Umudugudu afatanije n’abashinzwe umutekano barwanye n’abaturage ngo bashakaga kubambura imfashanyo bari bafite ikubiyemo ibyo kurya biza kurangira bafatanye mu mashati bamwe barakomereka.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mata 2020, abaturage bavuga ko abayobozi bitwikiriye ijoro kugira ngo banyereze imfashanyo yabo, ari nabyo ngo byaje guteza imvururu kugera ubwo hitabazwaga Polisi ikorera muri aka gace (Mont Kigali).

Abaturage bavuga ko ibi biribwa byatangwaga ahagana saa Mbiri z’ijoro isaha badahuzaho n’ubuyobozi bwo buvuga saa kumi n’ebyiri (18:00) na saa kumi n’Ebyiri n’igice (18:30).

Mu kiganiro aba baturage bagiranye na Bwiza.com dukesha iyi nkuru, abaturage bavuze ko babonye uku kwitwikira ijoro bihatse amanyanga y’abayobozi bari bagamije kunyereza imfashanyo abatishoboye bagenewe muri ibi bihe bikomeye buri Munyarwanda asabwa kuguma mu rugo hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

Umuntu umwe utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati "Habaye imirwano induru ziravuga, abaturage batera amabuye ubuyobozi hiyambazwa Polisi ikorera muri aka gace ni uko iraza ifata ibyo biribwa niho byaraye".

Abaturage bavuga ko ibiribwa bihari ariko abayobozi bashaka kubirigisa, ati "Bitwikiriye ijoro kugira ngo babirigise, intonde zirahari abayobozi b’amasibo bakoze Lisiti zijyanwa no ku Kagari ariko biri kuza ntibitangwe n’abayobozi b’amasibo bafatanije na Mudugudu n’abashinzwe irondo kugira ngo babinyereze babihe abo mu miryango yabo".

Undi ati "Ibiribwa byahageze kare birindiriza ijoro, umuyobozi w’umudugudu witwa Emile n’abashinzwe irondo nibo babitangaga, abaturage bigumuye bavuga ngo mwahaye abandi natwe nimuduhe ni uko mudugudu afata umwase atangira gukubita abaturage n’abanyerondo bafatiraho barabakubita, ubu hari abantu bafite ibikomere".

Yakomeje avuga ko hari ibiribwa aba bayobozi bari bahishe nyuma biza kuboneka aho byahiswe. Polisi niyo yaje guhosha iyi mirwano ibaka ibyo byokurya.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Ruhango, Habineza Emile ntiyemera ko ibi biribwa byatanzwe n’ijoro ariko akemera ko hari ahagana saa kumi n’Ebyiri n’igice (18:30), ngo n’ubwo bwose haburaga abantu batandatu mu bo bagombaga guha ibi biribwa.

Ati "Ikipe yari iturutse mu isibo twari tuvuyemo yadutangiriye ishaka kutwaka ibyo twari tugiye guha abaturage bo mu yindi sibo, yari irimo abadamu n’abagabo,...batunyanyagiyemo bacakirana n’abanyerondo tugezaho turiruka dore ko hari abanyerondo bari baryamye hasi bakubiswe, amabuye yari menshi baduteraga".

Yakomeje avuga ko yakomeretse hamwe n’abanyerondo batatu, nyuma yo kuzindukira kuri RIB kuri uyu wa Kabiri ngo bakaba basabwe kubanza kujya kwivuza ku Kacyiru. Uyu muyobozi ahakana gukubita abaturage "Nanjye nacikaga njya gutabaza polisi, nta muturage nakubise".

Umuyobozi w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi J. Claude avuga ko ari insoresore zasagariye ikipe y’abayobozi bagezaga ibiribwa ku bo byagombaga guhabwa bityo haba akavuyo ku buryo harimo abahakomerekeye.

Ati ’Babateye amabuye umuyobozi w’Umuduguddu baramukomeretsa ariko bitari cyane, Umwe muri izo nsoresore twamufashe ari kuri RIB abandi bahise batoroka, abanyerondo batatu bakomerekejwe bajyanwe kwa muganga,...".

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nk’ubuyobozi barimo gushaka uburyo baganira n’aba baturage bo mu Mudugu wa Ruhango kugira ngo bagaragarizwe abo inkunga igomba kugeraho ngo mu gihe hari n’abagaragaza ko bayikeneye kandi bigaragara ko bishoboye.

Ibitekerezo

  • ntabwo byoroshye inzara nimbi irarya utayiyi yayimbaza wary numwan wumuntu

    Abo baturage bareke inda nini.Iyo barwanira ibyo kurya bigaragara ko bashyize inda imbere ndetse ubona biteye ubwoba ukibaza niba batakwicana.
    Abo bantu ni danger

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa