skol
fortebet

Nyarugenge:Umugore uherutse kujyana abana ku murenge ashaka kwica ubukwe bw’umugabo we yahishuye ukuri

Yanditswe: Tuesday 29, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Manishimwe Marie Grace uherutse kugaragara mu mashusho ashyira umwana umugabo wari uri gusezerana mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, avuga ko ari se, yavuze ko icyamuteye kubeshya ko basezeranye,ari uko uyu mugabo yamutaye kandi agatwara imitungo bashabikanye ubu akaba ari gusembera.

Sponsored Ad

Manishimwe Marie Grace yavuze ko yumvaga ibyo yakoze ari byo byashoboraga kuburizamo isezerano uriya mugabo yari ari kugirana n’undi mugore bigatuma amutera umugongo akamutwara n’iyi mitungo nubwo byabaye iby’ubusa barasezerana.

Uyu mugore yavuze ko afite abana yabyaranye n’uyu mugabo witwa Dusengimana Vincent bari bamaze imyaka 9 babana.

Ubwo Manishimwe Marie Grace yajyagana abana ku murenge, yavuze ko uwo mugabo usanzwe ukora akazi k’ubucungagereza kuri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, ari umugabo basezeranye banabyaranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere aba bombi bari bagiye gusezeraniramo, yabajije mu murenge Manishimwe avuga ko basezeraniyemo, asanga batabizi, afata icyemezo cyo gusezeranya uwo mugabo n’undi mugore bari biyemeje gusezerana.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV dukesha iyi nkuru, Manishimwe w’imyaka 34, avuga ko yabeshyaga mu by’ukuri batasezeranye, ahubwo ngo bari bamugiriye inama ko kuvuga ko basezeranye ari byo byahagarika uwo muhango. Avuga ko umugabo we bamaranye imyaka 9 kandi ngo imitungo bafite niwe wayigizemo uruhare rukomeye, none yatwawe n’undi mugore utarayiruhiye.

Uyu mubyeyi avuga ko Dusengimana Vincent yaherukaga mu rugo mu kwezi kwa gatatu, akamubwira ko aba mu kigo atemerewe gusohoka kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, nyuma akaza gutungurwa n’uko yashatse undi mugore ndetse ko bagiye gusezerana, akajya kubyitambikamo ariko bikaba iby’ubusa.

Nyuma y’uko Dusengimana asezeranye n’undi mugore, Manishimwe abayeho mu buzima bubi nk’uko abivuga, kuko inzu bubakanye n’indi mitungo ubu yabibuzeho uburenganzira.

Inzu akodesha imaze amezi menshi itishyuwe, kubaho abeshwaho n’abagiraneza kugirango abashe kurera wenyine abana be babiri, dore ko abandi batatu bo bapfuye.

Ibitekerezo

  • NONE SE MUGUSEZERANYA UYU MUGABO UBUYOBOZI KUKI BUTAKURIKIRANYE IKIBAZO KIGENDANYE N’UBURENGANZIRA BW’UMWANA?
    BANYAMAKURU GUKORA INKURU NIKIMWE ARIKO NTIMUKAGARUKIRE AHO MUKORE UBUVUGIZI KUBURENGANZIRA BW’ABO BANA BABIRI BARERWA NA NYINA GUSA KANDI IMITUNGO YASHAKANYE N’UMUGABO IRI KURIBWA N’UMUGORE MUSHYA

    Niyitabaze imiryango ifasha ba vulnerables. Atange ikirego mu rukiko rubagabanye imitungo,kuko itegeko rirabiteganya. Niba babanye imyaka ingana gutyo bakaba barashakanye imitungo bagomba kubanza kuyigabana mbere y’ uko asezerana nundi. Ikindi urukiko rugategeka responsabilité y’uwo mugabo ku bana babyaranye. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa