skol
fortebet

Nyarugenge: Umushoferi yashyize ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore ubuzima bwa benshi

Yanditswe: Wednesday 19, Feb 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 18 Gashyantare 2020,ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amafoto y’imodoka yari igiye guhanuka ikagwira abantu ariko umushoferi w’intwari ayinjiramo arayihagarika.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha Bwiza.Com abitangaza,uyu mushoferi atwara ikamyo y’uwitwa Paiti yakoze ibisa nk’igitangaza ahagarika iyi modoka yashoboraga kwica abantu benshi i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

Ababonye ibyakozwe n’uyu mushoferi babwiye Bwiza.com ko shoferi yari yaparitse iriya kamyo kuri Sitation nshya ya Meru iri ku muhanda ujya Kimisagara uvuye Nyabugogo, hanyuma birangira igiye kugwa. Uyu mushoferi yari yagiye kunywa icyayi muri cantine iri hafi aho.

Iyi kamyo yashoboraga guhitana ubuzima bw’abamotari n’abacuruzi b’ama inite bari hafi aho, ariko Umushoferi ahitamo kuyinjiramo igenda ayihagarika itarabageraho.

Abari hafi y’aho iyi modoka yari iri, babwiye Bwiza.com ko kuba iriya kamyo itarishe abantu ari ubuhanga bw’umushoferi, ariko nanone bikaba Ubuntu bw’Imana yakinze akaboko.

Hari uwagize ati" Imana yahereye ku ngingo imwe yonyine yo kuba yemeye kujya mu modoka iri kwaka, agira ngo arengere abantu bari bari hepfo. Kuko na we iyo igwa yari kumwica. Ni ubutwari rwose buhagije Chauffeur akoze kuko ababikora ni bakeya."

Undi na we ati" Kuba nta muntu yagonze, kuba nta gikorwa remezo yangije, na we ntagire icyo aba ntagire igisebe ni Imana yahabaye."

Biravugwa ko impamvu iriya modoka yamanutse ari uko umushoferi wayo atayiparitse neza.

Ibitekerezo

  • Buriya nawe mushaka kuvuga ko yabaye intwari ngo ahembwe hoya ahubwo yahanwa kuko yaparitse imodoka nabi kandi itarimo feriyamu abantu hahanamye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa