skol
fortebet

Nyaruguru: Agoronome yasanzwe mu mugozi yapfuye birakekwa ko yaba yiyahuye

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

Uwari Agronome w’icyayi mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru, Harerimana Emmanuel yasanzwe mu nzu ye yimanitse mu mugozi ukozwe mu nzitiramubu.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 04 Gashyantare 2020 nibwo uyu Agronome wari utuye mu Mudugudu wa Akarehe mu Kagari ka Ngarurira, umurenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru yapfuye aho umukozi we wo mu rugo ariwe watanze amakuru ko amubonye arimo kwiyahura nk’uko bamwe mu baturanyi be babitangaje.

Bamwe mu baturanyi ba Harerimana babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nta kibazo bari bazi afite uretse ko yakundaga kunywa inzoga agasinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Munini, Nkurunziza Afrodis, yavuze ko nta bibazo bari bazi afite uretse ubusinzi.

Ati “Yanywaga inzoga agasinda agasakuza bikagaragara ko atazishoboye; nta kindi kibazo tuzi yari afite cyangwa afitanye n’umugore we.”

Harerimana yiyahuye mu gihe umugore we yari mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali aho amaze igihe arwariye umugongo.

Nkurunziza yavuze ko bamaze kwica urugi rw’icyumba yari yikingiranyemo basanze yasize yanditse urupapuro ‘asezera ku mugore n’abana be; asoza avuga ko nta muntu ari bubeshyere ko ahubwo ngo azize ibibazo by’ubusinzi kuko ngo yabonye imico y’ubusinzi bwe itakomeza kwihanganirwa’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Nkurunziza Afrodis, yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima kandi igihe bafite ibibazo bakwiye guharanira kubikemura no kugisha inama.

Umurambo wa Harerimana Emmanuel wajyanywe ku Bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma. Asize umugore n’abana babiri.

Ibitekerezo

  • Buri mwaka,abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Biyahuza intwaro,umugozi,uburozi,kwiroha mu mazi,etc...Babiterwa ahanini n’ibibazo bitandukanye,cyanecyane kwiheba.Mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Harimo indwara,ubukene,akarengane,ubushomeli,etc...Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose bazakurwa mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa