skol
fortebet

Nyarugenge: Imibiri isaga 100 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu rugo rw’uwayikoze

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Imibiri isaga 100 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ni yo imaze kuboneka mu byobo byamenyekanye ko byajugunywemo abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Sponsored Ad

Aharimo kuvanwa iyi mibiri ni hafi y’isangano ry’umuhanda ahazwi nko ku Ryanyuma mu rugo rw’uwitwa Simbizi François wagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bivugwa ko ari na we wari wahashyize bariyeri.

Guhera ku wa Gatandatu taliki 15 Kanama, 2020 kugeza uyu munsi, abaturage bari gucukura bashakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994 yabonywe mu byobo biri mu kagari ka Kivugiza, muri Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mpamo, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge, bavuga ko Simbizi yari Interahamwe ikomeye kuko yari afite bariyeri haruguru y’iwe, ku muhanda ujya kuri ‘Mont Kigali.’

Iyi bariyeri ngo ni yo yatangiraga Abatutsi bahungaga baturuka mu byahoze ari Segiteri za Nyarugenge ariko cyane cyane mu Kivugiza.

Bivugwa ko Abatutsi benshi bo muri kariya gace bahitagamo guca za Kivugiza kubera ko ari ho batekerezaga ko hari agahenge ugereranyije na Nyabugogo kuko ho hari bariyeri nyinshi kandi zicunzwe n’Interahamwe.

Kubera ko Simbizi Franҫois ari we wari ukuriya iriya bariyeri yari haruguru y’iwe, imirambo y’Abatutsi bivugwa ko babishe bakajugunywa mu byobo byari iwe.

Uko amakuru y’ibi byobo yabonetse

Ubusanzwe muri ruriya rugo hari ibyobo bitatu, ariko bibiri ntibigaragara kuko byubatsweho inzu, ariko kimwe kiri ahagaragara.

Amakuru y’uko ari ko ibintu bimeze yatangiye kujya ku mugaragaro taliki 13 Kanama, 2020, ubwo hari ku wa Kane w’Icyumweru gishize.

Uwitwa Eric wari usanzwe azi aho ibyo byobo biri, yabiganirije uwitwa Franҫoise Nzamwitakuze, uyu akaba afite imwe mu nzu akodesha muri icyo gipangu.

Nzamwitakuze amaze kurita mu gutwi, na we yaje kubiganiriza inshuti ye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri kariya gace yitwa Juliette Muhoza, na we abimenyesha inzego z’ibanze n’iza IBUKA.

Imirimo yo gucukura no gushakisha indi mibiri irakomeza kuri uyu wa Mbere, igikorwa kikaba kiri kubera hafi y’ahitwa Kurya Nyuma ‘aho bus zikatira.’




Source: Umuseke

Ibitekerezo

  • correct your title page since NYARUGURU AND NYARUGENGE ARE DISTRICTS TOTALLY DIFFERENT

    Ni Nyaruguru cg ni Nyarugenge?

    Kudatanga amakuru yaho abacu babajugunywe ngo tubashyingure mucyubahiro ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge.

    Kugeza isi irangiye ariyo urwanda ruriho abamennye amaraso yabatutsi atariho icyaha bazayabazwa!! Gusa inama naha abantu ntuzavutse umuntu ubuzima tumuhaye!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa