skol
fortebet

Nyaruguru: Kwishyira hamwe mu makoperative biri mu byatumye bahashya bwaki

Yanditswe: Monday 15, May 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu batuye umurenge wa Kibeho w’ Akarere ka Nyaruguru bagaragaza ko kwishyirahamwe mu makoperative byabafashije kwikura mu bukene bwari bubugarije bituma bigobotora ikibazo cy’ imirire mibi na bwaki byari byugarije abana babo. By’ umwihariko bagaragaza ko byatumye bwaki igabanyuka ku kigero cya 93%.
Aba baturage bibumbiye muri koperative ‘duharanire imirire myiza’ bavuga ko mbere y’uko bibumbira muri iyo koperative bari babayeho mu bukene.
Iyo koperative yashinzwe mu mwaka w’ 2011, igizwe (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu batuye umurenge wa Kibeho w’ Akarere ka Nyaruguru bagaragaza ko kwishyirahamwe mu makoperative byabafashije kwikura mu bukene bwari bubugarije bituma bigobotora ikibazo cy’ imirire mibi na bwaki byari byugarije abana babo. By’ umwihariko bagaragaza ko byatumye bwaki igabanyuka ku kigero cya 93%.

Aba baturage bibumbiye muri koperative ‘duharanire imirire myiza’ bavuga ko mbere y’uko bibumbira muri iyo koperative bari babayeho mu bukene.

Iyo koperative yashinzwe mu mwaka w’ 2011, igizwe n’ abanyamuryango bagera kuri 20. Ubwo iyo koperative yashingwaga mu mwaka w’ 2011 mu karere ka Nyaruguru hari abana 2332 barwaye bwaki.

Uretse icyo kandi ngo mu muri ako karere abana bagera kuri 45,6% bari bafite ikibazo cyo kugwingira.

Umwe mu babyeyi bibumbuye muri koperative duharanire imirire myiza witwa Mukandutiye Placidie yavuze ko mbere y’ uko agera kuri iyo koperative umwana we w’ imyaka itandatu yari arwaye bwaki. Ngo aho agereye muri iyo koperative yabashije kwiteza imbere no kwita ku mwana we ubu umwana we ameze neza.

Yagize ati “Byagaragaye ko umwana wanjye wari ufite imyaka 6 yari afite ikibazo cy’ imirire mibi, umusatsi waracuramye, amaso yarahengeye, ngeze muri iyi koperative nabohaga imipira, n’ utundi dukoresho nkabasha kugurira umwana ifu y’ igikoma, n’ amata. Ubu umwana yarakize nta kibazo agifite”

Mukandutiye avuga ko mbere y’ uko agera muri iyo koperative yashoboraga kumara ukwezi atarinjiza n’ amafaranga 1000 ariko ngo kuri ubu yinjira nibura ibihumbi 30 buri kwezi.

Umuyobozi w’ iyo koperative Mukabutera Beatrice avuga ko bashinze iyo koperative nta kintu bafite baheraho, bagatangira baboha imipira y’ imbeho bakoresheje uduti, n’ amakorosi, kuri ubu bafite imishini eshanu ziboha imipira n’ izindi mashini zidoda (ibyarahani).

Mukabutera avuga ko afite abakozi bamuhingira akabishyura, ngo iyo agereranyije abona ku kwezi yakwigenera nk’ umushahara w’ ibihumbi 70.

Iyi koperative ifite agaciro ka miliyoni n’ ibihumbi 300 y’ amafaranga y’ u Rwanda, ukeneye kuyinjiramo bimusaba gutanga umugabane shingiro ungana n’ ibihumbi 10.

Buri mwaka buri umwe mu banyamuryango b’ iyi koperative, agenerwa amafaranga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu bane bo mu muryango we.

Mu karere kose ka Nyaruguru hari amakoperative 4 akora nk’ iyi yitwa “Duharanire imirire myiza”

Karemera Anastase ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyaruguru avuga ko aya makoperative ari kimwe mu byafashije akarere kurwanya bwaki n’ imirire mibi mu bana.

Yagize ati “Mbere y’ uko dutangira iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana twari dufite abana 2332 barwaye bwaki, abana 45,6% bari bafite ikibazo cyo kugwingira. Ubu dufite abana 147 bari mu muhondo ni ukuvuga ko bafite ikibazo cy’ imirire mibi kidakabije(bwaki yagabanyutse ku kigero cya 93%). Abana bagwingira nabo ubu 41%”

Karemera avuga ko mbere y’ uko batangira gahunda yihariye yo kurwanya imirire mibi bafataga abana bakabitaho babasubiza mu miryango bakongera bakazahazwa n’ ikibazo cy’ imirire mibi. Avuga ko gushishikariza ababyeyi kuboneza urubyaro, gutanga ifu y’ igikoma no koroza abaturage amatungo magufi arenga ibihumbi 11 biri mu byatumye umubare w’ abana barwaye bwaki n’ abagwingira ugabanyuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa