skol
fortebet

Nyuma y’uko asambanyijwe n’umupfumu amubeshya urubyaro, Rugagi yamusezeranyije urubyaro

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

Umugore, tutashatse ko amazina ye yamenyekana kubw’umutekano we, kuwa gatatu 22/08/2017, nyuma y’uko Bishop Rugagi amweretswe ko yasambanyijwe n’umupfumu, yarahagurutse,yemera gusaba Imana imbabazi imbere y’Iteraniro ndetse anizezwa kuzabyara.
Ubwo byari mu Iteraniro hagati, Bishop akomeje guhanurira abantu batandukanye nk’uko bisanzwe,hanyuma ageze ku gihande kimwe arahagarara, ati: ” Aha hari umugore, wabuze urubyaro, kandi yagiye mubapfumu kenshi bamwizeza kubyara, kugeza aho umupfumu (...)

Sponsored Ad

Umugore, tutashatse ko amazina ye yamenyekana kubw’umutekano we, kuwa gatatu 22/08/2017, nyuma y’uko Bishop Rugagi amweretswe ko yasambanyijwe n’umupfumu, yarahagurutse,yemera gusaba Imana imbabazi imbere y’Iteraniro ndetse anizezwa kuzabyara.

Ubwo byari mu Iteraniro hagati, Bishop akomeje guhanurira abantu batandukanye nk’uko bisanzwe,hanyuma ageze ku gihande kimwe arahagarara, ati: ” Aha hari umugore, wabuze urubyaro, kandi yagiye mubapfumu kenshi bamwizeza kubyara, kugeza aho umupfumu yamubwiye ko imyaku iri mu myanya ye y’ibanga, kandi igomba kumarwa n’uko basambanye akayimukiza. Imana nkorera imbwiye ko kubohoka kwawe ari uyu munsi, haguruka aho uri Imana igukize uwo muvumo.”

Bishop yari ahagaze mu gihande uyu yari yicayemo, ati: ” Haguruka kuko uyu ariwo munsi wawe wokuruhuka, kuko nta mahoro ufite mu mutima.”

Ibi ntibyoroshye na gato, kuko uyu mugore yabanje gutinya guhaguruka, ariko Bishop akomeza gutanga ibimenyetso bimuranga kuko yageze n’aho avuga imyaka ye y’amavuko ndetse anagerekaho aho uwo mupfumu atuye. Uyu mugore yaje gufata umwanzuro wo guhaguruka, amarira yamurenze, hanyuma Bishop amusaba kwatura asaba Imana imbabazi z’ibyaha yakoze,anamubwira ko agiye kuza kikira nk’abandi babyeyi.

Yashimye Imana cyane ndetse n’abandi bari mu iteraniro baha Imana icyubahiro kubwe

Muri iri teraniro Bishop yari mu mwuka wo guhinyuza icyo abadaimoni bavuze ku buzima bw’abantu. Ni muri urwo rwego yaje guhanurira undi mukobwa ukuze ufite imyaka 42 iwabo bari bamwatuyeho ko azagwa ku ishyiga.

Uwo mukobwa yarivugiye ati: ” Ba marume barirahiye ngo nta mwishywa wabo uzapfa ushatse, ngo twese tuzahera kw’ishyiga.”

Bishop yamubwiye ko Imana imubwiye ko agiye gusubirana itoto ndetse atazagwa ku ishyiga ahubwo azubaka urugo rwe. Ati: ” Ibiro byawe watakaje byigiye kukugarukira, Imana ikugabanyirize imyaka ugaragare nk’ugejeje igihe nyacyo cyo gushaka, kuko ibyo abantu bibwira sibyo Imana yibwira.”

Uyu ngo bari baramurahiriye ko azagwa kw’ishyiga.

Uyu mukobwa nawe ubwo Bishop yamuvugaga, yabanje kugira isoni zo kuhaguruka, bigeraho Bishop avuze izina rye, aho atuye ndetse n’aho akomoka, nawe aza gufata umwanzuro wo guhaguruka.

Ibitekerezo

  • Tujye twitondera ibyo abanyamadini bavuga.Kuko akenshi biba ari akarimi keza gusa,bashaka kwerekana ko ari abakozi b’imana.Pastors benshi nabo basambanya abayoboke babo.Muli 2004,mulibuka Pastor ntashatse kuvuga amazina wo muli Light Shining Church wafashwe na CID kubera gusambanya abakobwa benshi.Undi Pastor wo muli South Africa witwa Timothy DINTWE,aherutse gufungwa kubera gutera inda abayoboke be 30.Bamufashe yavuze ko ari umwuka wera wabimutegetse.Pastor wo mu ITORERO ryo muli Cameroun ryitwa Reveil Church,nawe yateye inda abayoboke be 10,nawe avuga ko yubahirizaga itegeko ry’umwuka wera.No mu Rwanda Pastors basambanya abayoboke babo,ntabwo ari bake.
    Umukobwa umwe yigeze kumbwira ukuntu basambanira "mu byumba" nijoro.Usanga Abapfumu bakora kimwe n’aba Pastors.Uretse ko umwe aba yitwaje IBITI, undi yitwaje Bible.Ibyo bahuriraho ni byinshi:Kurya amafranga y’abantu no gusambanya abayoboke babo.

    Abatabizi bicwa no kutabimenya koko ibi bya rugagi byatangiye kera muri za USA ni ubuhanga bukomeye muguteka umutwe ba Rev Peter Popof kimwe naba Bonk wo mudage none baramenyekanye ubu nta munyamerika ukibyirukira keretse nyine impumyi nkizo kwa rugagi ikindi nuko abenshi bakoresha za maggie kandi ubumagie buturuka kungufu zimyuka mibi
    Ngaho nababwira iki muge gushaka cash nzaryo iyo nakoreye mama we

    mwitondere ibyo muminsi nkiyi ya nyuma tugezemo kuko nibyahanuwe birimo gusohora.ese uwo Rugagi ko ntari numva yigisha abantu ngo bihane ibyaha .ahubwo agahora avuga ibitangaza gusa!! icyo Imana ishaka kubakozi bayo nuko bigisha ijambo ryayo kdi bakabwira abantu kwihana ibyaha byabo !! naho ibyibitangaza bya buri munsiiiii !! murarye muri menge !!!!

    Kuki se ataba yarabanje kuvugana n’uyu mukobwa akamenya ibibazo bye yarangiza akaza kubivuga avuga n’amazina ye n’aho atuye maze abatabizi ngo yamuhanuriye. Umuhanuzi nyakuri ni ushishikazwa no kugarura abantu ku Mana, ababurira ngo bareke ibibi barimo maze bakiyunga n’Imana. Naho ibyo kubona abagabo n’ibindi ntacyo bivuze niba batihannye bazarimbuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa