skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Irage yahawe n’umubyeyi w’Intwaza uherutse gutabaruka anatangaza icyo agiye kurikoresha

Yanditswe: Tuesday 24, Nov 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, nibwo Umuyobozi w’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA) Mukabayire Valérie, yashyikirije Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, irage umwe mu ntwaza uherutse gutabaruka yahaye Perezida Kagame.

Sponsored Ad

Intwaza Nyirangoragoza Marianne witabye Imana mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, yasize ageneye irage rigizwe n’ubutaka n’inzu biherereye mu Murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke Perezida Kagame kubera ukuntu yamwitayeho nkuko mu mwanya w’abana be bishwe.

Nyirangoragoza yatanze iri rage imbere y’umunyamategeko aribitsa AVEGA kubera uburyo Perezida Kagameyitaye ku mibereho ye nyuma y’ubuzima bubi yanyuzemo amaze kubura abana be 10 n’umugabo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuryango AVEGA ubinyujije kuri Twitter wagize uti “

Izo nizo mpamvu nyakwigendera Nyirangoragoza Marianne yavuze ko zatumye ahitamo kuraga umukuru w’igihugu.

“Yandinze gusaba abatari kunyumva abonye maze gusaza, anzana aho abandi bari [mu Impinganzima] ngo ntazicwa n’irungu. Ni we wampaye amasaziro meza nk’uko abana banjye bari kubigenza. Ni we ngomba kuraga ibyanjye.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaranyubakiye ampa agaciro bene wacu batampaye, agerekaho no kumpa amafaranga y’ingoboka yantunze igihe cyose nabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Minisitiri Judith Uwizeye yavuze ko uwarazwe ari we Perezida Kagame yemeye iri rage kandi ko ubu butaka azabushyiraho igikorwa rusange kizagirira inyungu abaturage bahaturiye.


Minisitiri Uwizeye yakiriye irage ryahawe Perezida Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa