skol
fortebet

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’igihugu n’irya EAC yururutswa mu kunamira Perezida Nkurunziza

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari mu Rwanda, yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Nyakwigendera Petero Nkurunziza azashyingurirwa.

Sponsored Ad

Abanyarwanda bifatanije n ’Abarundi mu kababaro ko kunamira Perezida Pierre Nkurunziza watabarutse ku wa 08/6/2020 azize guhagarara k’umutima.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’igihugu n’iry’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba yururutswa kugera hagati uhereye tariki 13/6/2020 kugeza igihe Nkurunziza azashyingurirwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ariko mu izina rya Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame,ryatangaje ko Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa akagezwa hagati uhereye kuri tariki ya 13 Kamena 2020 kugeza igihe Perezida Nkurunziza azashyingurirwa.

Iki cyemezo cyafashwe “mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’abavandimwe b’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, mu kunamira uwari umukuru w’icyo gihugu Nyakubahwa Petero Nkurunziza."

Iri tangazo ryakomeje riti "Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro."

Ibindi bihugu bimaze kururutsa amabendera byunamira Pierre Nkurunziza ni Cuba, Kenya, Uganda na Tanzania.

Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza u Burundi bwahise butangira icyunamo cy’iminsi 7 aho ibirori bihuza abantu byo kwishimisha byahagaritswe.

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2020, azize guhagarara k’umutima, nyuma yo gufatwa n’uburwayi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2020.

Kuwa 10 Kamena 2020,abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Perezida Paul Kagame yihanganishije Abarundi muri rusange nyuma y’urupfu rw’uyu wari Perezida wabo watabarutse yitegura guhererekanya ububasha na Evariste Ndayishimiye waherukaga gutsinda amatora.

Perezida Kagame yagize ati "Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda nanjye ubwanjye nihanganishije Guverinoma y’u Burundi n’Abarundi bari mu kababaro ko kubura Perezida Nkurunziza.Ubu butumwa kandi bugere no ku muryango wa Perezida.Imana ibahe umugisha.”

Itangazo ryasohowe na leta y’u Burundi ryavuze ko Nkurunziza yapfuye ku wa 08 Kanama 2020,nyuma y’aho uyu mukuru w’igihugu yarembye cyane hanyuma umutima we ugahagarara.

Itangazo rigira riti :" Mu ijoro ryo kuwa 06/06/2020 rishyira ku cyumweru,nibwo Perezida yumvise atameze neza ahita anyarukira ku bitaro bya Karusi kwivuza.Ku cyumweru yiriwe ameze neza ndetse anaganira n’abantu .

Ibintu byaje guhinduka mu masaha y’igitondo cyo ku cyumweru, umutima we urahagarara.Abaganga bagerageje kumuhembura bakoresheje ibyuma bimufasha guhumeka.Yakomeje kumererwa nabi abaganga ntibabasha kumurokora."

Igihugu cy’u Burundi cyihanganishije Abarundi bose ndetse gitangaza icyunamo k’iminsi 7 aho amabendera y’igihugu azamanurwa.

Perezida Pierre Nkurunziza kuwa gatandatu ushize, yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida muri Volleyball.

Amakuru avuga ko nyuma yo kuva kuri iyi mikino,nijoro yahise arwara ariyo mpamvu yajyanwe ku bitaro bikomeye mu Burundi bya Karusi.

Tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu, umugore wa Bwana Nkurunziza, Madamu Denise Nkurunziza nawe yajyanywe i Nairobi aho ari kuvurirwa, amakuru arambuye ku magara ye ntabwo yatangajwe n’inzego zibishinzwe.

Perezida Nkurunziza yitabiriye kwiyamamaza kwa Ndayishimiye Evariste basangiye ishyaka rya CNDD FDD yabaye mu kwezi gushize ndetse begukana intsinzi.

Nyuma y’amatora yahise ajya mu giterane mpuzamatorero cyabereye mu ntara ya Gitega mu gihe k’ imisi itatu.Muri iyi minsi mike ishize, nk’umukunzi w’imikino itandukanye,yarimo gukurikirana amarushanwa atandukanye yitiriwe Igikombe cy’Umukuru w’igihugu.

Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko Nkurunziza yaba arwaye Coronavirus birimo na Radiyo y’Abarundi, RPA,yemeje ko amagara ya Petero Nkurunziza atifashe neza.

Amateka ya Pierre Nkurunziza mu ncamake

Pierre Nkurunziza yavutse tariki ya 18 Ukuboza mu mwaka wa 1963 i Bujumbura, amashuri abanza yayize i Ngozi. Se, Eustache Ngabisha, yatorewe kuba umudepite mu 1965, nyuma yaje kaba guverineri mu ntara ebyiri nyuma y’uko ahitanwa n’intambara yo mu 1972 yahitanye abarundi ibihumbi 400.

Nkurunziza yarerewe i Ngozi ndetse niho yatangiriye amashuri abanza hanyuma ayisumbuye ayigira Athénée muri Gitega.

Yagiye kwiga siporo muri Kaminuza y’u Burundi mu mpera za 1980.Yasoje amashuri mu mwaka wa 1990 aho mbere y’uko intambara itangira muri iki gihugu yigishaga siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991.

Kimwe n’urundi rubyiruko rw’Abahutu rwari rutewe ubwoba no kwicwa,yiinjiye muri CNDD-FDD mu 1995 nk’umusirikare. Nyuma yo kuzamuka mu mapeti, yagizwe Umunyamabanga wa CNDD-FDD mu 1998. Muri 2001 yatorewe kuyobora CNDD-FDD.Nubwo habaye ubushyamirane mu ishyaka,yongeye gutorwa muri 2004.

Nkurunziza yarashwe kenshi mu ntambara yari ishyamiranyije Abarundi ariko agakunda kurokoka ariyo mpamvu bamuhimbye akazina ka "Pita".

Muri 2003, yabaye Minisitiri w’Imiyoborere myiza muri Guvernoma y’Inzibacyuho ya President Domitien Ndayizeye.

Pierre Nkurunziza yatorewe kuba Perezida wa Republika y’Uburundi n’inteko y’abadepite tariki 19 Kanama 2005 arahira kuri 26 Kanama 2005.

Mu kwa Kane 2015 Pierre Nkurunziza yatangaje ko yifuza kwiyamamariza manda ya gatatu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibyo binyuranyije n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha. Abashyigikiye Nkurunziza bemeza ko Nkurunziza afite uburenganzira bwo kwiyamamaza kuko ubwo yatorerwaga kuba Perezida bwa mbere atatowe n’abaturage bose.

Hashize iminsi igera ku icumi abadashyigikiye ukwiyamamaza kwe bigaragambya, hari hamaze gupfamo 12. Ibihumbi byinshi by’abarundi byari bimaze guhungira mu bihugu by’abaturanyi nk’u Rwanda, Tanzaniya na Congokubera imidugararo.

Nkurunziza yari umurokore utabihisha kuko yavugaga ko yavutse ubwa kabiri, akaba yari anazwiho gukunda imikino cyane cyane ruhago ndetse no gutwara igare.

Yavukanye n’abavandimwe barindwi, babiri baguye mu ntambara yo mu 1993 abandi batatu baguye ku rugamba rwa CNDD-FDD. Yari asigaranye na mushiki we umwe.

Pierre Nkurunziza yashakanye n’umufasha we Denise Bucumi Nkurunziza mu 1994, bakaba bafitanye abana batanu.

Muri 2018 nibwo Perezida Nkurunziza yemeje ko atazongera kwiyamamaza ndetse abishyira mu ngiro uyu mwaka aho mu ishyaka rye CNDD FDD bemeje ko Gen.Evariste Ndayishimiye ariwe ugomba kwiyamamaza.

Gen.Evariste watsinze amatora ya perezida yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020 agomba kurahira vuba na bwangu kugira ngo asimbure Perezida Nkurunziza nkuko ku munsi w’ejo Urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga rwabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa