skol
fortebet

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’igihugu n’irya EAC yururutswa mu kunamira Mkapa

Yanditswe: Saturday 25, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yururutswa kugeza hagati mu gihe kingana n’iminsi itatu, mu rwego rwo kunamira uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin William Mkapa witabye Imana kuwa Kane.

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko icyemezo cyo kururutsa ibendera ry’u Rwanda n’icya EAC kizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020 kugeza ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko iki cyemezo cyafashwe"mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu cy’abavandimwe cya Tanzania mu bihe by’akababaro byo kubura uwahoze ari Umukuru w’Igihugu.

U Rwanda rwanzuye iri tangazo ruti "Dukomeje kwihanganisha abavandimwe, inshuti, umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’igihugu cya Tanzania muri rusange muri ibi bihe by’akababaro".

Ku munsi w’ejo nibwo Perezida Kagame yihanganishije igihugu cya Tanzania kubera ibyago cyagize byo gupfusha uwahoze ari Perezida wacyo Benjamin William Mkapa kuwa 23 Nyakanga 2020.Yavuze ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye kuri Afurika yose.

Mu butumwa yatanze mu ijoro ryo kuwa Kane, Perezida Magufuli yavuze ko ababajwe cyane no gutangaza ko perezida wa gatatu wa Tanzania "yapfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye".

Perezida Magufuli ntabwo yatangaje indwara yishe Benjamin Mkapa, wari ufite imyaka 81.

Yagize ati: "Tugize ibyago bikomeye, dukomeze kumusengera. Amakuru arambuye arakomeza gutangazwa ariko mzee Mkapa ntawe tugifite".

Mkapa wagiye ku butegetsi asimbuye Ali Hassan Mwinyi, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa