skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze igihe urukingo rwa Covid-19 ruzagerera mu Rwanda n’ubwandu bukomeje kwiyongera

Yanditswe: Monday 21, Dec 2020

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu aho yagarutse ku cyorezo cya Coronavirus gihangayikishije igihugu muri rusange cyane ko abantu 63 bamaze kuhasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze ko kubera u Rwanda rwitwaye neza mu guhangana n’iki cyorezo ruzabona uru rukingo mbere ndetse avuga ko abanyarwanda badakwiriye kwirara ahubwo bagomba kurushaho kubahiriza amabwiriza.

Yagize ati “Urukingo ruragenda ruboneka…Hari inking zidandukanye zirimo izikorwa n’abanyamerika no mu bihugu by’irengerazuba bw’isi kandi ngo zirakora neza.

Ibihugu bikomeye birashaka kwiheraho….ibihugu byaragiye bigura urwo rukingo birangije birafunga ku buryo kugira ngo ruzagere ku bindi bihugu bigoye gusa ntiruzahera kuko hari uburyo bwashyizweho nk’umuryango COVAX ugamije gushaka ko urwo rukingo rwazagera ku bindi bihugu nka Afurika,Aziya n’ahandi ntibibe ibihugu bikize gusa.

Dufite amahirwe nk’u Rwanda kuko dukorana n’ibihugu byo mu Burayi na COVAX izagenda itanga urukingo rudahagije,ukagenda wongeraho.

Bitewe n’uburyo twabyitwayemo neza,abantu baba babibona bakavuga bati aba bantu birwanyeho batya bagakora ibintu neza,mu bantu tugomba kwibuka reka dushyiremo n’u Rwanda.Ibyo niko bimeze muri Afurika tuzaba mu ba mbere bashobora kubona uru rukingo.

Ndizera nko mu mezi atatu, ane yo mu mwaka tugiye gutangira cyangwa bitinze kugera mu kwa Gatandatu, dushobora kuba twabonye urukingo ruramira Abanyarwanda nubwo bitaba abantu bose.Turabikurikirana umunsi ku munsi.

Njye nsanzwe mfite n’izindi nshingano, Abanyafurika banshinze ibijyanye n’ubuzima hose,uko muri buri gihugu amafaranga yaboneka kugira ngo ibijyanye n’ubuzima n’izo nkingo bibashe kuboneka….Iyo nkurikirana ibya Afurika, birumvikana ko ijya kurisha ihera hafi n’urugo.Ubwo niko bizagenda.Tuzakora ibishoboka byose turebe ko twabigeraho.”

Hari amakuru avuga ko habonetse Covid-19 idasanzwe yandura vuba cyane yabonetse mu Bwongereza,Perezida Kagame yagize ati “

Nibwo bikimara kuba,iyo virus ishingiye kuri Coronavirus ya mbere.Abantu baracyabikurikirana kumenya icyo ari cyo,indege zihagarikwa niki.Turaza gusuzuma turebe uko tubyifatamo,. Ntabwo twakirengagiza ngo kuko abandi bahagaritse ngo twe tubyihorere gutyo gusa, turaza kwiga turebe igikorwa."

Ku bijyanye no kwirinda iki cyorezo,Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda Ati “

Hari impamvu nyinshi zatumye iyi mibare yiyongera cyane. Hari igihe twafunze ubuzima busa n’ubuhagaze kubera ingamba twari twafashe zo kwirinda iki cyorezo. Nyuma twaje gushaka uburyo dufungura ubuzima burakomeza ariko tugakomeza no kwirinda.

Mu minsi ishize twafunguye serivise nyinshi zirimo amaresitora n’amashuri. Ubwandu buri kwiyongera kubera dusa n’aho twarekuye cyane.

Biroroshye kandi ko abantu bashobora kwibagirwa ibihe turimo bakadohoka, niyo mpamvu mu minsi ishize twongeye gufata ingamba zikaze zo kubuza abantu guhura ari benshi, gutaha kare n’izindi.

Twasubiye mu bihe tugomba kwitonda, kandi ndasaba abantu ko babyumva; ntawe ushaka kubuza abantu amahoro, ahubwo iki cyorezo nicyo cyayatubujije. Turacyarwanya iki cyorezo ku buryo bushoboka ari nako tureba uko ubuzima busanzwe bushoboka."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa