skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku ifunguro akunda n’ukuntu ajya asiba amafunguro ya saa sita kubera akazi kenshi

Yanditswe: Friday 10, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yavuze ko atagira ibyokurya byihariye akunda kuko atajya avangura ahubwo yemeza ko akunda gufata amata cyane ndetse yavuze ko kubera akazi kenshi rimwe na rimwe akunze kubura umwanya wo gufata amafunguro ya saa sita.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda,hari umwe mu bamubajije uko umunsi we uba uteye nibyo akora mu kuruhuka aho byahuriranye n’uwamubajije ibyokurya akunda.

Nyakubahwa perezida Kagame yasubije ko gahunda ye y’umunsi ikunda guhinduka bitewe n’akazi agira yaba mu biro bye,gusura uturere,inganda,inama zitandukanye ariko yavuze ko atajya yirengagiza umuryango we no kuruhuka.

Perezida wa Repubulika yavuze ko akunda gukina Tennis no kureba imikino itandukanye yo hirya no hino ku isi yaba Football,Basketball n’iyindi.

Perezida Kagame yavuze ko kubera akazi kenshi hari ubwo adafata ibyokurya bya saa sita ndetse akomoza kubyo kurya akunda.

Yagize ati “Mu byokurya abantu bakunda kurya njyewe ntabwo nkunze kurobanura.Mu minsi ishize nakundaga kurya inyama nyinshi,umuceri,ibirayi,ibitoki,ibishyimbo,imboga n’imbuto.Ariko ku bakiri bato nabagira inama yo kunywa amata cyane kuko nkunda nanjye kunywa amata menshi.Ku myaka yanjye natangiye kuyagabanya ariko abakiri bato bakwiriye kunywa menshi.”

Perezida Kagame yagarutse ku masomo yigiye ku mateka yaciyemo n’ibihe bya COVID-19.

Ati"Isomo rya mbere twize ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo nk’Abanyarwanda dushobore kwikemurira ibibazo byacu. Gusa dukwiye kumenya ko ubwacu hari ibyo tutakwishoboza, bityo tugasaba ubufasha abaturanyi bacu

COVID-19 yahungabanyije ubuzima bw’Abanyarwanda n’imibereho ya buri munsi. Byatumye kandi hahagarikwa ingendo. Ibyo byagize ingaruka ku bucuruzi bukorwa n’u Rwanda kuko rudakora ku mazi kandi nta cyambu rugira.

Iki cyorezo kandi cyatugaragarije ko buri gihugu gikeneye ikindi. Hari abantu bari bamenyereye gutegeka abandi ibyo gukora no kugena uko abandi babaho. Iki cyorezo cyabibukije ko nta muntu uri hejuru y’undi, kuko nabo cyabahungabanyije
Isomo twakuyemo ni ugucisha make, tukibuka ko twese tungana, nta muntu uri hejuru y’undi. Iyi mitekerereze kandi ikwiye kuturanga mu bihe biri imbere, tugahora twibuka ko nta muntu uri hejuru y’undi.

Perezida Kagame yavuze ko kubera COVID-19, ibihugu bikwiye gukorera hamwe kugira ngo bifashanye muri ibi bihe nubwo buri wese afite uburyo bwe bwo guhangana n’iki cyorezo butandukanye,

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwasabye ibihugu by’ibituranyi ko byarukomorera kugira ngo ibicuruzwa byinjira mu gihugu bivuye ku cyambu birugereho mu buryo bworoshye ariko hari ibibazo by’uko hari ibicuruzwa byacu byafatiriwe ku byambu, bigasaba ko “ twinginga ndetse n’abantu bacu bakajya kuganira n’ibyo bihugu kugira ngo icyo kibazo gikemuke.”

Perezida Kagame yavuze ko igihugu kiri gukora ibishoboka kugira ngo ibyo bibazo bikemuke, kuko bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.

Ati"Ndashaka gusobanurira abavuga ko abatwara amakamyo bagirirwa nabi iyo bageze mu Rwanda, ko ari ibinyoma."

Perezida Kagame yabwiye abakiri bato bifuza kuba ba Perezida ati "Buri wese afite uruhare ndetse ashobora kuba Perezida n’uko kuba perezida bitaba buri mwaka ubundi byari kugera ku bantu bose.

Icyo nabwira abantu bato, ubuzima ntabwo bworoha, niyo bworoshye biba iby’igihe gito. Icyiza ni ukwitegura uhereye ku buzima bukomeye, kuko iyo bworoshye nta kibazo ugira. Iyo witeguye muri ubwo buryo, bituma udacika intege."

Ku byerekeye imyigaragamyo yo kwamagana urugomo rukomeje gukorerwa Abirabura hirya no hino ku isi,Perezida Kagame yagize ati

"Nizera ko ubuzima bw’abirabura bufite akamaro (Black Lives Matter) kandi ni ko byahozeho. Ndi umukirisitu kandi nizera ko twese twaremwe tungana. Nta muntu uruta undi bigendeye ku ruhu

Amateka atwereka ko ahantu henshi abirabura bakandamijwe kuva kera. No ku mugabane wa Afurika ubwawo, abirabura barakandamijwe. Nta buzima bufite agaciro kurusha ubundi.

Kandi kuvuga ko ubuzima bw’abirabura bufite agaciro byima agaciro abandi, ntabwo ari byo. Byerekana uburyo abirabura bagiriwe irondaruhu, ikandamizwa no kubuzwa uburenganzira bwabo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa