Kigali
startimes

Perezida Kagame yihanganishije Abarundi n’umuryango wa Perezida Nkurunziza

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 June 2020 Yasuwe: 2670

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yihanganishije Abarundi batakaje perezida wabo Pierre Nkurunziza wari umaze imyaka 15 abayobora kuva mu mwaka wa 2005.



Nkurunziza yatabarutse kuwa 08 Kamena 2020 azize guhagarara k’umutima, nyuma yo gufatwa n’uburwayi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2020.

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2020.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Perezida Paul Kagame yihanganishije Abarundi muri rusange nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida wabo watabarutse yitegura guhererekanya ububasha na Evariste Ndayishimiye waherukaga gutsinda amatora.

Perezida Kagame yagize ati "Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda nanjye ubwanjye nihanganishije Guverinoma y’u Burundi n’Abarundi bari mu kababaro ko kubura Perezida Nkurunziza.Ubu butumwa kandi bugere no ku muryango wa Perezida.Imana ibahe umugisha.”

Itangazo ryasohowe na leta y’u Burundi ryavuze ko Nkurunziza yapfuye ejo ku wa 08 Kanama 2020,nyuma y’aho uyu mukuru w’igihugu yarembye cyane hanyuma umutima we ugahagarara.

Itangazo rigira riti :" Mu ijoro ryo kuwa 06/06/2020 rishyira ku cyumweru,nibwo Perezida yumvise atameze neza ahita anyarukira ku bitaro bya Karusi kwivuza.Ku cyumweru yiriwe ameze neza ndetse anaganira n’abantu .

Ibintu byaje guhinduka mu masaha y’igitondo cyo ku cyumweru, umutima we urahagarara.Abaganga bagerageje kumuhembura bakoresheje ibyuma bimufasha guhumeka.Yakomeje kumererwa nabi abaganga ntibabasha kumurokora."

Igihugu cy’u Burundi cyihanganishije Abarundi bose ndetse gitangaza icyunamo k’iminsi 7 aho amabendera y’igihugu azamanurwa.

Perezida Pierre Nkurunziza kuwa gatandatu yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida muri Volleyball nk’uko byavuzwe na radio televiziyo ya leta,RTNB.

Amakuru avuga ko nyuma yo kuva kuri iyi mikino,nijoro yahise arwara ariyo mpamvu yajyanwe ku bitaro bikomeye mu Burundi bya Karusi.

Tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu, umugore wa Bwana Nkurunziza, Madamu Denise Nkurunziza nawe yajyanywe i Nairobi aho ari kuvurirwa, amakuru arambuye ku magara ye ntabwo yatangajwe n’inzego zibishinzwe.

Perezida Nkurunziza yitabiriye kwiyamamaza kwa Ndayishimiye Evariste basangiye ishyaka rya CNDD FDD yabaye mu kwezi gushize ndetse begukana intsinzi.

Nyuma y’amatora yahise ajya mu giterane mpuzamatorero cyabereye mu ntara ya Gitega mu gihe k’ imisi itatu.Muri iyi minsi mike ishize, nk’umukunzi w’imikino itandukanye,yarimo gukurikirana amarushanwa atandukanye yitiriwe Igikombe cy’Umukuru w’igihugu.

Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko Nkurunziza yaba arwaye Coronavirus birimo na Radiyo y’Abarundi, RPA,yemeje ko amagara ya Petero Nkurunziza atifashe neza.

Amateka ya Pierre Nkurunziza mu ncamake

Pierre Nkurunziza yavutse tariki ya 18 Ukuboza mu mwaka wa 1963 i Bujumbura, amashuri abanza yayize i Ngozi. Se, Eustache Ngabisha, yatorewe kuba umudepite mu 1965, nyuma yaje kaba guverineri mu ntara ebyiri nyuma y’uko ahitanwa n’intambara yo mu 1972 yahitanye abarundi ibihumbi 400.

Nkurunziza yarerewe i Ngozi ndetse niho yatangiriye amashuri abanza hanyuma ayisumbuye ayigira Athénée muri Gitega.

Yagiye kwiga siporo muri Kaminuza y’u Burundi mu mpera za 1980.Yasoje amashuri mu mwaka wa 1990 aho mbere y’uko intambara itangira muri iki gihugu yigishaga siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991.

Kimwe n’urundi rubyiruko rw’Abahutu rwari rutewe ubwoba no kwicwa,yiinjiye muri CNDD-FDD mu 1995 nk’umusirikare. Nyuma yo kuzamuka mu mapeti, yagizwe Umunyamabanga wa CNDD-FDD mu 1998. Muri 2001 yatorewe kuyobora CNDD-FDD.Nubwo habaye ubushyamirane mu ishyaka,yongeye gutorwa muri 2004.

Nkurunziza yarashwe kenshi mu ntambara yari ishyamiranyije Abarundi ariko agakunda kurokoka ariyo mpamvu bamuhimbye akazina ka "Pita".

Muri 2003, yabaye Minisitiri w’Imiyoborere myiza muri Guvernoma y’Inzibacyuho ya President Domitien Ndayizeye.

Pierre Nkurunziza yatorewe kuba Perezida wa Republika y’Uburundi n’inteko y’abadepite tariki 19 Kanama 2005 arahira kuri 26 Kanama 2005.

Mu kwa Kane 2015 Pierre Nkurunziza yatangaje ko yifuza kwiyamamariza manda ya gatatu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibyo binyuranyije n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha. Abashyigikiye Nkurunziza bemeza ko Nkurunziza afite uburenganzira bwo kwiyamamaza kuko ubwo yatorerwaga kuba Perezida bwa mbere atatowe n’abaturage bose.

Hashize iminsi igera ku icumi abadashyigikiye ukwiyamamaza kwe bigaragambya, hari hamaze gupfamo 12. Ibihumbi byinshi by’abarundi byari bimaze guhungira mu bihugu by’abaturanyi nk’u Rwanda, Tanzaniya na Congokubera imidugararo.

Nkurunziza yari umurokore utabihisha kuko yavugaga ko yavutse ubwa kabiri, akaba yari anazwiho gukunda imikino cyane cyane ruhago ndetse no gutwara igare.

Yavukanye n’abavandimwe barindwi, babiri baguye mu ntambara yo mu 1993 abandi batatu baguye ku rugamba rwa CNDD-FDD. Yari asigaranye na mushiki we umwe.

Pierre Nkurunziza yashakanye n’umufasha we Denise Bucumi Nkurunziza mu 1994, bakaba bafitanye abana batanu.

Muri 2018 nibwo Perezida Nkurunziza yemeje ko atazongera kwiyamamaza ndetse abishyira mu ngiro uyu mwaka aho mu ishyaka rye CNDD FDD bemeje ko Gen.Evariste Ndayishimiye ariwe ugomba kwiyamamaza.

Gen.Evariste yatsinze amatora ya perezida yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020 gusa agomba kurahira muri Kanama uyu mwaka.Biravugwa ko Pascal Nyabenda wari uyoboye inteko ishinga amategeko ariwe uraba ayoboye inzibacyuho.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 42 banduye Coronavirus mu Rwanda abandi 12 barayikira

Uyu munsi tariki ya 10 Nyakanga 2020, habonetse abanduye Coronavirus bashya...
10 July 2020 Yasuwe: 1669 0

Kigali: Imwe mu midugudu yari muri Guma mu rugo kubera COVID-19...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC] yatangaje ko yakuye muri gahunda...
10 July 2020 Yasuwe: 1483 0

Perezida Kagame yavuze ku ifunguro akunda n’ukuntu ajya asiba amafunguro ya...

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yavuze ko atagira ibyokurya...
10 July 2020 Yasuwe: 6390 0

Zawadi na Mugenzi bahishuye uburyo umugabo udatera akabariro aheranwa...

Umutoni Zawadi wize amashuri makuru mu gihugu cya Cameroon aminuriza mu...
10 July 2020 Yasuwe: 3593 1

Habonetse abarwayi 16 ba Coronavirus mu Rwanda hakira abantu...

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nyakanga 2020,mu Rwanda habonetse abarwayi...
9 July 2020 Yasuwe: 1185 0

COVID-19:Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu wishimiye...

Umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu...
9 July 2020 Yasuwe: 253 0