skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye inama ya OACPS yize ku ngamba zo gukomeza guhangana na Covid-19 [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 03 Kamena 2020, Perezida Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika, yize ku ngamba zo gukomeza guhangana na Covid-19.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Iyi n’inama ya Mbere Idasanzwe y’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe, n’ibya Pasifika ‘OACPS’.

Perezida Kagame yavuze ko kuba isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 byakabaye impamvu yo guhuza imbaraga mu guhangana n’ingaruka cyateje.

Ati “Ingaruka za COVID-19 zizamara igihe kinini na nyuma yo gutsinda iyi virusi ariko n’urugendo rwo gusubiza ibintu mu buryo ruzaba rurerure.Gushyira hamwe no kuba magirirane nibyo byatuma isi yose ibona igisubizo kirambye."

Perezida Kagame yavuze ko utu turere uko ari 3 twahuriye mu nama uyu munsi dukwiriye gufashanya mu kubona imiti,urukingo n’ubufasha mu buvuzi no gusangira ubushobozi mu gushaka umuti w’ibibazo bizasigwa n’iki cyorezo.

Perezida Kagame yasabye ko ibihano by’ubukungu byafatiwe Sudani na Zimbabwe byakurwaho kugira ngo abaturage b’ibi bihugu babashe kubona ubufasha ndetse n’ibi bihugu bibone imbaraga zo kurwanya iki cyorezo.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Kenyatta wamutumiye muri iyi nama yari igamije kwiga ku ngamba zo guhangana na Covid-19.

Kuwa 12 Gicurasi 2020,Perezida Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yayoboye inama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, higwa ku ngamba zihuriweho zo guhashya icyorezo cya coronavirus.

Iyo nama yabaye kuwa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga. Perezida Kagame yasabye ibihugu binyamuryango gukorera hamwe mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Inama nk’iyi idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yaherukaga gusubikwa muri Mata uyu mwaka, nyuma yuko bimwe mu bihugu binyamuryango bigaragaje ko bitazabasha kwitabira.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko hari ingamba zafashwe ku rwego rwa EAC mu guhangana na coronavirus ariko ko hari hakenewe inama y’abakuru b’ibihugu ngo batange umurongo ngenderwaho.

Ati “ [Inama] ntiyabayeho kuko umubare w’ibihugu bitatu, bitewe n’inzira zikoreshwa muri EAC, aho ibihugu binyamuryango byose bigomba kuboneka muri iyo nama igiye kuba. Ibyo ntabwo byabaye kuko abahagarariye ibihugu bitatu batabashije kwihuza n’abandi twese dusigaye, muri iyo nama”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubwo bushake bwo kongera gukora inama y’abakuru ba EAC, bwakomeje no ku nshuro ya kabiri kugira ngo inama ibe ku yindi tariki inyuze buri wese, ariko nanone bikagaragara ko nta n’umwe witeguye kuyitabira.

Ati “Mu by’ukuri, hano twashegeshwe cyane n’inzira zo gukoramo inama kuruta ikibazo gihari. Mu yandi magambo, inshingano duhuriyeho ndetse n’ikibazo dufite, ni aho inzira zo gukora ikintu runaka zigirwa iz’ibanze kurenza ikibazo gihari”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko hari ibindi bibazo umuryango wa EAC, ukwiriye gukoranaho ugashakira ibisubizo binyuze mu koroherezanya no gushyira hamwe, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa byambukiranya umupaka nk’amakamyo n’abayatwara.

Ibihugu bya EAC bikomeje guhura n’imbogamizi ikomeye y’ubwiyongere bw’abatwara amakamyo yambukiranya imipaka n’ababafasha bakomeje kwandura icyorezo cya Coronavirus ku bwinshi.

Perezida Kagame yagize ati “Nk’uko mwabibonye ku ruhande rw’u Rwanda, turimo kubona iki kibazo. Mu gihe twafashe ingamba zo kucyitaho no guhagarika virus, mu by’ukuri turabizi ko twari dufite abantu benshi bakize kuruta abakirwaye, abari mu kato, ariko mu buryo butunguranye, ibikorwa byambukiranya imipaka byazanye indi mibare byihuse kandi turimo kugerageza guhangana na byo”.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu karere ku rwego rwa EAC, hari inama zagiye zikorwa zirimo iy’abaminisitiri b’ubuzima n’abashinzwe ibikorwa by’umuryango kandi bemeranyije ingamba rusange zo kurwanya icyorezo.

Iyi nama yafatiwemo ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ingaruka yateza mu Karere. Ibihugu binyamuryango byasabwe korohereza amakamyo n’imodoka zitwaye ibicuruzwa, ndetse bigashyiraho uburyo bwo gusuzuma ababitwaye ku mipaka yabyo.

Mu guhangana na coronavirus kandi, EAC yashyizeho ingamba zirimo gutanga laboratwari ngendanwa n’ibikoresho byo gupima mu bihugu biwugize. Uwo muryango kandi watangaje ko washyizeho Komite ishinzwe gutanga inama n’amabwiriza, ubushobozi n’amakuru kuri coronavirus.

Aba bategetsi bitabiriye inama bemeranyije gusangira amakuru y’ibiva mu bipimo bya Covid-19 hagati ya za minisiteri zishinzwe ubuzima, ubucuruzi, ubwikorezi, n’ibikorwa bireba uyu muryango.

Itangazo ryasohowe n’uyu muryango ryavuze ko bemeranyijwe kandi "gukomeza gukurikirana abatwara amakamyo n’abakorana nabo no guhana amakuru yabo".

Abatwara amakamyo yambukiranya imipaka bagaragajwe na bimwe mu bihugu bigize EAC nk’abakwirakwiza iki cyorezo mu ngendo bakora bajya cyangwa bava ku byambu bya Mombasa na Dar es Salaam.

Aba baperezida mu nama yabo bategetse inzego z’ubuzima "gutegura uburyo buhuriweho n’akarere bwo gusuzuma no kwemeza ko abatwara amakamyo ari bazima mbere yo guhaguruka kandi bagasuzumwa buri byumweru bibiri, bagaha raporo abakuru b’ibihugu".

Iyi nama yabo yabonye ko ibikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi, inganda, ubukerarugendo, kwakira abantu n’imyidagaduro biri kuzahazwa n’iki cyorezo.

Biyemeza ko ibihugu bigiye gufatanye korohereza ibikorwa bitandukanye muri izi nzego, nk’ubuhinzi, mu gutunganya no kugeza umusaruro wazo ku masoko y’akarere.

Banzuye kandi kugira ibyihutirwa; gukora ibikoresho byakorerwa mu karere byo kurwanya coronavirus nk’udupfukamunwa, ’sanitizers’, amasabune, ibiribwa bitunganyije, ’ventilators’ n’ibindi no koroshya ko bigezwa ku masoko y’akarere.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa