skol
fortebet

Perezida Trump yateye benshi urujijo kubera amagambo yatangaje ku buzima bwa Kim Jong Un

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2020

Sponsored Ad

Perezida wa USA,Donald Trump yatumye benshi bajya mu rujijo ubwo yavugaga ko ubuzima bw’umukuru w’igihugu cya Koreya ya ruguru bushobora kuba bumeze neza cyangwa bumeze nabi gusa yemeza koo azi neza uko mugenzi we ameze.

Sponsored Ad

Perezida Trump yahakanye amakuru avuga ko perezida Kim amerewe nabi cyane ahubwo avuga ko afite igitekerezo cyiza ku buzima bwa mugenzi we gusa amwifuriza kumera neza.

Mu kiganiro Trump yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere ahitwa Rose Garden,yabajijwe niba hari icyo yaba azi ku buzima bwa perezida Kim ariko yabasubije mu mvugo yuzuyemo urujijo

Nkuko CNN yabitangaje,Trump yasubije ati “Ntacyo nababwira, rwose---Yego, mfite igitekerezo cyiza gusa ntabwo nakivugaho muri aka kanya. Ndamwifuriza kumera neza”.

Nyuma y’aho nanone muri iki kiganiro n’abanyamakuru,Perezida Trump yagize ati “Ndizera ko ameze neza,ntabwo nzi neza uko amerewe ubu mu by’ukuri. Kuva kuwa Gatandatu nta kintu aratangaza.Nta n’umwe uzi ahantu ari ubu,ntabwo yashatse kubivuga.”

Mu minsi ishize,CNN yatangaje ko Perezida Kim arembye cyane nyuma yo kubagwa umutima.

Ubuzima bwa Perezida Kim Jong-un bwateye benshi impungenge, nyuma y’aho atabashije kugaragara mu birori by’isabukuru y’amavuko ya sekuru, byabaye tariki ya 15 Mata 2020.

Kim aheruka kugaragara mu ruhame kuwa 11 Mata 2020 gusa Trump yahakanye amakuru yatangajwe na CNN ko Perezida Kim arembye.

Igitangaje nuko amakuru y’ubuzima bwa Kim ari gutangazwa cyane n’abayobozi ba koreya y’Epfo bavuga ko ameze neza ndetse ko ari mu biruhuko mu nyubako ze yageneye kuruhukiramo.

Kuri uyu wa mbere,ikinyamakuru cya Leta ya Pyongyang cyashyize hanze ibaruwa Kim yandikiye perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa,amwifuriza umunsi mwiza w’ubwigenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa