skol
fortebet

Polisi ifunze abakozi babiri bo mu rugo bibye shebuja Miliyoni ebyiri zirenga

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2017

Sponsored Ad

Ku italiki 27 Nzeli, Polisi ikorera mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata yataye muri yombi abantu babiri aribo Ngirimana Anicet w’imyaka 26 y’amavuko na Tumukunde Esther w’imyaka 19 y’amavuko , bakaba bakurikiranyweho kwiba amafaranga 2,500,000. Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere ibitangaza, aba bombi bari abakozi mu rugo rw’uwitwa Murenzi Guido utuye mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo ari naho bayibye ku (...)

Sponsored Ad

Ku italiki 27 Nzeli, Polisi ikorera mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata yataye muri yombi abantu babiri aribo Ngirimana Anicet w’imyaka 26 y’amavuko na Tumukunde Esther w’imyaka 19 y’amavuko , bakaba bakurikiranyweho kwiba amafaranga 2,500,000. Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere ibitangaza, aba bombi bari abakozi mu rugo rw’uwitwa Murenzi Guido utuye mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo ari naho bayibye ku italiki ya 26 z’uku kwezi.

Kuri uyu munsi ni bwo uriya mukobwa yabonye shebuja agiye koga , abyumvikanyeho na mugenzi we , akajya mu cyumba cya Murenzi agakuramo amafaranga 2,500,000 nyuma y’uko bari babonye Murenzi ayishyurwa akayashyira mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu avugako aba bombi bahise baburirwa irengero ariko Tumukunde akaza gufatirwa I Nyamirambo ubwo yari arimo kugura ibintu bitandukanye.

Aha SP Hitayezu agira ati:” Uyu mukobwa ubwo yari arimo kugura ibintu bitandukanye kandi bihenze I Nyamirambo, yahahuriye n’umuntu umuzi neza maze amugiraho amakenga, nibwo yabimenyesheje sitasiyo ya Rwezamenyo yahise imwegera , abajijwe uko yabonye amafaranga arimo gukoresha muri ubwo buryo, yahise yemera ko yayibanye n’uwo bakoranaga bahita batoroka shebuja.”

Akomeza avuga ko yajyanye Polisi kwerekana aho mugenzi we ari mu murenge wa Gatsata, aho basanze amaze kugura bimwe mu bikoresho byo kogosha, ndetse bombi basanganwa amafaranga angana na 1,862,500 yamaze no gusubizwa nyirayo.

SP Hitayezu yagiriye inama abakora ubujura cyangwa n’abandi baba bafite umugambi wo kwishora mu bujura haba mu kazi bakoramo cyangwa ahandi hatandukanye, guca ukubiri n’iki cyaha kuko Polisi yashyizeho ingamba zikomeye zo kubatahura no kubafata kandi bakanashyikirizwa ubutabera

Asoza yagize ati:” Utafatwa na Polisi yafatwa n’abaturage kuko abenshi bamaze gusobanukirwa ibyiza byo kwicungira umutekano no kuba ijisho rya bagenzi babo, tuboneyeho no gushimira uriya muturage watumye bafatwa kandi turasaba n’abandi bose ko ikintu bagizeho amakenga bajya bakimenyesha Polisi ibegereye.”

Ingingo ya 292 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura ko, kwiba ari ugutwara cyangwa gukoresha ikintu cy‟undi bujura. Naho ibihano bikaba biteganywa n’ingingo ya 300.

Ingingo ya 300 iteganya ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibitekerezo

  • Mujye mwandika mwabajije neza siko byagenze ntanubwo arumuntu wamuberetse bamwifatiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa