skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yatangaje impamvu 4 zatumye ifunga igitaramo cyo kuri You Tube cya Tuff Gangs inagira inama abashaka gukorera ibitaramo ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera,yatangaje ko yafunze igitaramo cyo kuri You Tube cya Tuff Gangs cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020 kubera amakosa 4 bakoze yo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko ayo makosa 4 Tuff Gangs yakoze arimo ko bakoreye igitaramo mu kabari kazwi ku izina rya +250 gaherereye mu Karere ka Kicukiro kandi utubari tutemerewe gukora.

Ikosa rya kabiri nuko bateraniye muri ako kabari ari abantu 55 mu gihe amabwiriza atemerera abantu kwegerana ari benshi ndetse bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye ndetse aba baraperi bahererekanyaga indangururamajwi.

Ikosa rindi bakoze ngo n’uko iki gitaramo cyabaye mu masaha arenga saa tatu z’ijoro kandi amabwiriza avuga ko iyi saha buri muntu wese agomba kuba ari mu rugo rwe cyangwa iwabo.

Aba bahanzi kandi ngo ntibigeze basabira uruhushya iki gitaramo cyafunzwe ariko gikurikiwe n’abarenga 1000 ku rubuga rwa You Tube rwa MK1 TV.

Agira inama abahanzi bashaka gukora ibitaramo byo ku mbuga nkoranyambaga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yagize ati: “Ibitaramo ntabwo byemewe kuko ibikorwa bihuza abantu benshi bitemewe. Niba uvuze ko ugiye gukora igitaramo ukoresheje ikoranabuhanga witumira abantu ngo bahurire ahantu hamwe.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko ibitaramo bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitabujijwe ariko ababikora bakwiriye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’ababikurikira na bo ntibave aho bari.

Ati: “Abantu bakurikirane igitaramo cyawe batavuye aho bari ndetse batanateraniye hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Niba igitaramo gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga gikorewe mu kabari, hoteri cyangwa mu ngo kigahuriza hamwe abantu benshi ni ukwica amabwiriza.”

Abaraperi bagize Tuff Gangs bakundwa na benshi, bamaze gushyushya urubyiniro ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020,bakomwe mu nkokora na Polisi yageze aho bakoreraga igitaramo mu masaha ya saa tatu,bahita batabwa muri yombi.

Iki gitaramo cyaberaga ahantu hegeranye kandi abari aho cyaberaga bari benshi ku buryo nta ntera ya metero yari iri hagati y’abantu, ndetse benshi ntabwo bari bambaye udupfukamunwa.

Iki gitaramo cyatangijwe na Symphony Band yabanje gucuranga,iha ikaze Green P waririmbye indirimbo ebyiri, yakirwa na Bull Dogg nawe waririmbye indirimbo 2, na Fireman biba uko gusa niwe wagisoje kuko nyuma y’aho yagiye guhamagara umuraperi ukurikiyeho bamubwira ko Polisi yahageze.

Abari bakurikiye iki gitaramo kuri YouTube ya MK1 TV ntibamenye ibyabaye kuko Fireman yavuye ku rubyiniro ntihagira umenyesha abafana ikigiye gukurikiraho kugeza ubwo na Symphony Band yacurangaga muri iki gitaramo yagiye igenda umwe umwe,birangira bityo.

Amakuru yemeza ko abari aho bose barimo Tuff Gangs n’abacuranzi ba Symphony Band bahise batabwa muri yombi nk’abandi bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19,bajyanwa muri IPRC Kicukiro baraharara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa