skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yatangiye gukoresha Utudege tutagira abapilote mu gukangurira abanyarwanda kwirinda Coronavirus

Yanditswe: Sunday 12, Apr 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukoresha indege zitagira abapilote mu gukangurira abantu kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho yasabye abantu bose gutega amatwi ubwo butumwa aho gusohoka mu ngo bajya kuturangarira.

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti “ Dukomeje gukoresha uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 kugira ngo tubashe kuzubahiriza no kwirinda.

" Twatangiye gukoresha indege nto zitagira abapirote (Drones). Nimuzibona zitambutsa ubutumwa turabasaba:

1. Kutarangarira izo ndege nto ahubwo mugatega amatwi ubutumwa zibagezaho kandi mukabwubahiriza uko bwakabaye.

2. Kwirinda gusohoka mu ngo zanyu, mujya gushakisha ahantu hirengeye habafasha kubona izo ndege nto.

3. Kwirinda kwirema amatsinda murangariye izo ndege ntoya kuko byabaviramo kwanduzanya Koronavirusi.

Guma mu rugo wirinde urinde n’abandi. Rengera ubuzima."

Kuwa 14 Werurwe 2020 nibwo mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus.Uwo akaba yari Umuhinde wayikuye hanze.

Kuwa 21 Werurwe 2020 nibwo Leta yafashe ingamba zo gufata ingamba zidasanzwe zo gusaba abanyarwanda kuguma mu rugo,ifunga imipaka,ingendo zambukiranya uturere,ubucuruzi bwose butari ubw’ibyokurya n’imiti,utubare,insengero n’ibindi.

Tariki ya 01 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19, itegeka koi bi bihe bidasanzwe byo kuguma mu rugo byongereweho iminsi 15 izarangira kuwa 19 Mata 2020.

Iyi nama y’Abaminisitiri yafashe imyanzuro ikurikira:

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, kereka serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). lbyo bikazakorwa hubaritirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y’Abaminisitiri yasbye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f. lmipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n;uturere tw’lgihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19; no gukomeza gufasha Abanyarwanda b’ amikoro kubera ingaruka Cyorezo.

Mu bindi:
a. Minisiteri y’lkoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje lnama y’Abaminisitiri porogaramu z’ikoranabuhanga zitandukanye mu kurwanya Icyorezo cya COVID-19.

Yanamenyesheje kandi izindi porogaramu z’ikoranabuhanga zigenewe gufasha abanyeshuri bari mu rugo gukomeza kwihugura, ibifatanyije na Minisiteri y’Uburezi.

b. Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-I9.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa