skol
fortebet

Polisi yasabye abatwara abagenzi kwitwararika mu gihe abanyeshuri basubira ku ishuri

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara abagenzi , abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi gufatanya korohereza abanyeshuri mu ngendo zabo zisubira ku mashuri.
Minisiteri y’Uburezi itangaza ko, umwaka w’amashuri wa 2018 ugomba gutangira kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Mutarama ariko abanyeshuri bazatangira kujya ku mashuri yabo kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama, bijyanye n’aho amashuri yabo aherereye.
Avuga ku myiteguro Polisi y’u Rwanda ifite kuri izi ngendo z’abanyeshuri, (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara abagenzi , abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi gufatanya korohereza abanyeshuri mu ngendo zabo zisubira ku mashuri.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko, umwaka w’amashuri wa 2018 ugomba gutangira kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Mutarama ariko abanyeshuri bazatangira kujya ku mashuri yabo kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama, bijyanye n’aho amashuri yabo aherereye.

Avuga ku myiteguro Polisi y’u Rwanda ifite kuri izi ngendo z’abanyeshuri, umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Kabanda yagize ati:” Igikorwa cyo gutwara abanyeshuri cyakagombye kubaho mu mutekano. Abatwara abagenzi ntibagomba kwica amategeko y’umuhanda nko gukoresha umuvuduko urengeje barwanira gutwara benshi kuko bishobora guteza impanuka.”

Yagize kandi ati:”Polisi nk’urwego rushinzwe umutekano w’abaturage, tugomba kureba ko abanyeshuri basubiye ku mashuri yabo nta muvundo ubayeho kimwe n’abandi bagenzi bose mu ngendo bazakora muri iyo minsi.”

SSP Kabanda yakomeje agira inama ba nyir’imodoka ko imodoka zabo zigomba kuba zujuje ubuziranenge maze yongeraho ati:” Bamwe mu bashoferi bafite ingeso mbi yo gukoresha umuvuduko urengeje ngo batware benshi, ntabwo tuzabyemera kuko abapolisi bazagenzura niba amategeko yubahirizwa.”

Yakomeje avuga ko, kubera umutekano w’abanyeshuri, abashoferi bagomba kubahiriza amategeko mu gihe ibigo bakorera bigomba gukora ku buryo abashoferi babyo badakora akazi k’ikirenga kugirango nabyo bidateza ikibazo.

Yibukije abashoferi ko batagomba gutendeka abanyeshuri cyangwa abandi bagenzi bitwaje ubwinshi bw’abagenzi bariho muri iyi minsi.

SSP Kabanda yagize ati:” Imodoka zidasanzwe zitwara abagenzi ntizemerewe kubikora ngo ni uko babaye benshi kandi n’izisanzwe zibikora ntizigomba kuvanga abanyeshuri n’abandi bagenzi, bazite ku banyeshuri.”

Ibi bije bikurikira itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rivuga uburyo abanyeshuri bazajya ku bigo bigaho , aho bazagenda mu byiciro bitatu kandi bakaba bagomba kugenda mu mwambaro w’ishuri bigaho.

Kimwe mu bigo bitwara abagenzi kizwi nka RITCO Ltd gitangaza ko, ku ruhande rwacyo , ibyangombwa byose bihari ngo iki gikorwa kizagende neza

Ibi ni ibitangazwa na Julius Rukundo, uyobora iki kigo aho agira ati” Abenshi mu banyeshuri bava muri Kigali, niyo mpamvu twazanye nyinshi mu modoka zacu ngo zirare I Kigali mbere y’uko batangira kugenda; kandi kuko ari twe tugera mu duce twinshi tw’ibyaro, muri iki gihe dushyira imbere abanyeshuri ,ni bimwe mu byo twiyemeje kandi tugomba kubikora bikagenda neza.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abanyeshuri bose bagomba kurara bageze ku bigo byabo ku italiki ya 21 Mutarama kuko biteganyijwe ko amasomo azatangita kuri 22 Mutarama

Ibitekerezo

  • MURAKOZE KUTUGEZA HO AYO MAKURU KOMPERUKA UMUVUGIZI WA TRAFFIC KOBAMUZAMUYE MU NTERA NTABWO AKIRI CIP AHUBWO NI SSP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa