skol
fortebet

Prof Laurent Nkusi wabaye Minisitiri na Senateri mu Rwanda yasezeweho bwa nyuma (Amafoto)

Yanditswe: Thursday 21, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2020,nibwo Prof Laurent Nkusi wigeze kuba Minisitiri w’Itangazamakuru,Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’umwarimu muri kaminuza, yasezeweho bwa nyuma.

Sponsored Ad

Prof. Laurent Nkusi wabaye Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 8, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali,kuwa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020 azize uburwayi.

Prof Laurent Nkusi yari umwarimu n’umushakashatsi w’inararibonye. Yigishije mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1976 kugeza muri 2000, aba umuyobozi mu mashami yayo atandukanye, ndetse aba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubushakashatsi. Uyu yari akigisha nk’umwarimu udahoraho muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zitandukanye, akigisha iyigandimi, isesenguranyandiko, iyigamuga n’iyigarutonde, ndetse n’amasomo ajyanye n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Prof Nkusi wari ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’indimi n’ubumenyamuntu, yabaye Minisitiri muri Leta y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani. Uyu musaza kandi, kugeza mu mpera za 2019 ubwo yarangizaga manda ye, yari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yari ahagarariye Abarimu n’Abashakashatsi ba Kaminuza zigenga.

Prof Laurent Nkusi azwiho kuba akunda gusoma cyane. Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa 20 Gashyantare 2015, hakoreshejwe ikoranabuhanga maze harebwa abantu batiye ibitabo byinshi mu isomero rikuru ry’Igihugu kuva ryashingwa muri 2012, Hon Laurent Nkusi aba uwa mbere mu batiye ibitabo byinshi kuko kugeza icyo gihe yari amaze gutira ibigera kuri 92.

Akazi Prof.Nkusi yakoze muri Guverinoma y’u Rwanda:

1976 - 2000: Yabaye umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda.

1997 – 2000: yayoboye ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho mu Rwanda

2000 – 2003: yari minisitiri w’ubutaka gutuza abantu n’ibidukikije

2003 – 2008: yari minisitiri w’itangazamakuru

Nyuma yagiye kwigisha no mu myanya y’ubuyobozi muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda.

2011 – 2019: yari umusenateri muri sena y’u Rwanda.

Prof.Nkusi wavukiye mu karere ka Nyaruguru tariki 20 Werurwe 1950,yatabarutse ku myaka 70 y’amavuko azize uburwayi yari amaranye iminsi.








AMAFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa