skol
fortebet

Prof.Laurent Nkusi wabaye Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yahitanwe n’uburwayi

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

Prof. Laurent Nkusi wakoze wabaye Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 8, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali azize uburwayi.

Sponsored Ad

Prof.Nkusi wavukiye mu karere ka Nyaruguru tariki 20 Werurwe 1950,yatabarutse ku myaka 70 y’amavuko azize uburwayi yari amaranye iminsi nkuko abo mu muryango we babitangaje.

Yari afite impamyabumenyi y’ikirenga yavanye muri kaminuza yo mu Bufaransa mu bugeni na siyansi y’ubumenyamuntu.

Prof Laurent Nkusi yashizemo umwuka mu masaha ya saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali aho yari arwariye nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangarije ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru.

Prof Laurent Nkusi yari umwarimu n’umushakashatsi w’inararibonye. Yigishije mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1976 kugeza muri 2000, aba umuyobozi mu mashami yayo atandukanye, ndetse aba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubushakashatsi. Uyu yari akigisha nk’umwarimu udahoraho muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zitandukanye, akigisha iyigandimi, isesenguranyandiko, iyigamuga n’iyigarutonde, ndetse n’amasomo ajyanye n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Prof Nkusi wari ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’indimi n’ubumenyamuntu, yabaye Minisitiri muri Leta y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani. Uyu musaza kandi, kugeza mu mpera za 2019 ubwo yarangizaga manda ye, yari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yari ahagarariye Abarimu n’Abashakashatsi ba Kaminuza zigenga.

Prof Laurent Nkusi azwiho kuba akunda gusoma cyane. Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa 20 Gashyantare 2015, hakoreshejwe ikoranabuhanga maze harebwa abantu batiye ibitabo byinshi mu isomero rikuru ry’Igihugu kuva ryashingwa muri 2012, Hon Laurent Nkusi aba uwa mbere mu batiye ibitabo byinshi kuko kugeza icyo gihe yari amaze gutira ibigera kuri 92.

Akazi Prof.Nkusi yakoze muri Guverinoma y’u Rwanda:

1976 - 2000: Yabaye umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda.

1997 – 2000: yayoboye ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho mu Rwanda

2000 – 2003: yari minisitiri w’ubutaka gutuza abantu n’ibidukikije

2003 – 2008: yari minisitiri w’itangazamakuru

Nyuma yagiye kwigisha no mu myanya y’ubuyobozi muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda.

2011 – 2019: yari umusenateri muri sena y’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Twamukundaga cyane.Niyigendere natwe tuzamukurikira.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa