skol
fortebet

Prof.Shyaka yahumurije Abanyarwanda batewe ubwoba n’inzara muri Guma mu rugo

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

Mu gihe Kigali yose yashyizwe muri Guma mu Rugo bikaba bituma hari ababura amafunguro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka, yasobanuye ko hateguwe gahunda yo gutanga ibiribwa ku bantu bigaragara ko babikeneye, iyi gahunda ikaba ihuriweho n’inzego za Leta zinyuranye.

Sponsored Ad

Minisitiri Shyaka yavuze ko Leta yiteguye gufasha abaturage barya ari uko bakoze kubona ibyokurya muri iki gihe umujyi wa Kigali wasubijwe muri Guma mu rugo kubera ubwiyongere bwa Covid-19.

Minisitiri Prof Shyaka ati “Leta yacu iriteguye, inzego zitandukanye z’igihugu ziriteguye, tuzi ko iyo habayeho guma mu rugo abantu bafite ubushobozi butandukanye. Hari ababa bafite intege nke, hari abafungura ari uko bakoze n’abo bikoma mu nkokora ugasanga ubuzima bwabo burahazahariye cyangwa bakaba banasonza cyane. Ibyo byose rero birateguwe.”

“Ndagira ngo mbwire abadukurikiye bo mu Mujyi wa Kigali rwose hatagira ugira ubwoba bw’amafunguro n’icyamutunga muri ibi byumweru kubera gahunda ya guma mu rugo. Inzego zirahari twateguye uburyo twabikora.”

Minisitiri Prof Shyaka yavuze kandi ko abaturage basabwa gutinya COVID-19 aho gutinya inzara kuko icyorezo gifata abantu bose kitarebye ngo umuntu yaburaye, arahaze cyangwa ni umusirimu.

Yakomeje agira ati “Gusa twagira ngo tubasabe, ikintu gikomeye ni uko batinya COVID-19 aho gutinya inzara, twirinde nicyo gikomeye. COVID-19 ntabwo ari indwara y’abakire, twese twirinde abantu bose biragaragara, ari abo ihitana n’abayirwara ikabazahaza.”

“Turagira ngo ikibazo cy’ibyo kurya ntabe aricyo kiraza ishinga abaturage ahubwo barazwe ishinga no kuvuga ngo iki kiburagasani turakirinda gute. Ikindi nagira ngo nongereho nasaba [...] buriya iyo umuntu atubahirije amabwiriza aba yishyira mu kaga ariko nawe umureba ugaceceka aba akagushyiramo.”

Ku wa 27 Weruwe 2020, ubwo hari hashize iminsi mike abanyarwanda bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo ku nshuro ya mbere nibwo hatangijwe gahunda yo kugoboka abatishoboye n’ababonaga ibyo kurya ari uko bakoze imirimo yabo ya buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa