skol
fortebet

Qatar yashyikirije u Rwanda toni 15 z’ibikoresho byo kurwanya icyorezo cya COVID-19

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2020,igihugu cya Qatar cyashyikirije Leta y’u Rwanda Toni zisaga 15 z’ibikoresho byo kwifashisha mu guhangana n’icyorezo cya Covid 19 gihangayikishije isi yose.

Sponsored Ad

Ibi bikoresho bigizwe n’udupfukamunwa,uturindantoki,amakanzu n’inkweto byambarwa n’abaganga ndetse n’ibindi bikingira amaso.Ni ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni imwe irenga y’amadolari ya Amerika.

Ibikoresho byose byazanywe n’indege ya Qatar, byakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, wari kumwe na Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Abdallah Bin Ahamed.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yatangarije itangazamakuru ko ibi bikoresho bigera kuri toni zirenga 15, birimo udupfukamunwa tw’amoko atandukanye dukoresha kwa muganga no hanze, utundi tuntu dutwikira mu maso kugira ngo niba umuntu arimo kuvuga cyangwa arimo gusuzuma abarwayi, atabasha kuba yabanduza cyangwa ngo bamwanduze.

Ati “Kuko muzi ko dufite abarwayi bafite Coronavirus, tuba tugomba kubitaho mu buryo bw’umwihariko aho bavurirwa, hari imyambaro yabugenewe abakozi bo kwa muganga bagomba kwambara kuva ku mutwe kugera hasi, iyo myenda iri mu yo baduhaye ndetse n’inkweto umuntu yambara, ibi ni ibikoresho twari dukeneye cyane cyane muri iyi minsi.”

Yavuze ko ibi bikoresho biza byunganira ibyo leta yaguze kuva iki cyorezo cyatangira.

Ati “Birumvikana ko iriya myenda baduhaye irakoreshwa cyane kuko nk’umukozi ashobora gukoresha igera kuri itanu ku munsi, uko yinjiye mu cyumba cy’uwanduye aba agomba kugenda ayambaye, yavamo akawukuramo ukawujugunya ubwo murumva ko haba hakenewe imyenda myinshi kugira ngo buri gihe cyose yaba abaforomo, abaganga n’ababazaniye ibiryo babe bafite ihagije ngo batandura mu gihe bagiye mu cyumba kirimo umuntu ufite iyi ndwara.”

Yavuze ko ibi bikoresho bahawe kimwe n’ibyo igihugu gisanzwe gifite, bishobora gukoreshwa nko mu mezi atatu.

Dr Ngamije avuga ko kuba Qatar ihaye u Rwanda ibi bikoresho, icyo bivuze ni uko hari umubano mwiza, cyane cyane ko iyo hari ikibazo nk’iki ibikoresho nk’ibi bishakishwa n’ibihugu bitandukanye.

Kugeza ubu abantu 212 bamaze gusanganwa Coronavirus mu Rwanda, 95 bamaze gukira.

Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Abdallah Bin Ahmed, we yavuze ko kuba Emir wa Qatar yarahisemo gutera inkunga y’ibi bikoresho u Rwanda, bigaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye, kuko nko muri Mata umwaka ushize, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagiriye uruzinduko mu Rwanda rw’iminsi itatu.

Kuwa 9 Ukuboza 2019 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yegurira Qatar 60% by’imigabane mu Kibuga cy’Indege cya Bugesera kirimo kubakwa mu mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa 5 Ukuboza 2020, Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko Qatar Airways yishimiye gufasha mu iterambere ry’iby’indege mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 5 Ukuboza 2020, Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko Qatar Airways yishimiye gufasha mu iterambere ry’iby’indege mu Rwanda.

Ati, “Iby’ikibuga cy’indege byo byamaze gusinywa kandi turimo gukora ibiteganyijwe n’amaserano twumvikanyeho.

Iby’imigabane muri RwandAir byo biracyari mu biganiro ariko nubwo tukiri mu biganiro twamaze gusinya amasezerano y’imikoranire (MoU), turimo kureba utuntu duto duto tutaranozwa muri kontaro.”

Akbar Al Baker yunzemo ko hari icyizere ko kontaro izasinywa mu gihe gito kiri imbere, ubundi Qatar igatangira kugira uruhare rufatika mu guhindura u Rwanda igicumbi cy’iterambere ry’indege.

Yavuze ko bizera ko iyo mikoranire izatanga akazi ku bantu benshi, ati, “Turashaka kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu kubaha akazi kuko indege ni ikintu gitanga akazi ku mubare munini w’abantu.”

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways (CEO), Akbar Al Baker, yatangaje ko iyi sosiyete y’indege y’igihugu cya Qatar iri hafi kwegukana 49% by’imigabane muri RwandAir.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa