skol
fortebet

RBC igiye gutangira gusuzuma COVID-19 abantu binjira mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Sunday 05, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima [RBC] cyatangaje ko kigiye gutangira gupima abinjira muri Kigali nyuma y’aho muri iki cyumweru hapimwe Abanya-Kigali bo hirya no hino.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize hatangiye gahunda yo gufata ibipimo bigera ku bihumbi bitanu mu kugenzura uko iki cyorezo gihagaze mu Mujyi wa Kigali.

Uyu munsi nibwo RBC ibinyujije kuri Twitter,yatangaje ko igiye gutangira gusuzuma abinjira mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Turashimira cyane abatuye mu mujyi wa Kigali ku bufatanye batugaragarije mu gikorwa cyo gupima #COVID19. Tuboneyeho kandi kumenyesha abanyarwanda bose ko ku wa mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, tuzatangira gupima abinjira muri Kigali baturutse mu bindi bice by’igihugu.”

Ibipimo byatangiye gufatwa kuwa 02 Nyakanga 2020 ahantu 3:

1.Ku muhanda wa Kicukiro hafi y’ishuri rikuru ry’ubumenyi-ngiro rya IPRC
2.Ku muhanda wa Remera imbere ya Stade Amahoro uciye mu Migina
3.Ku muhanda wa Remera ugana ahazwi nko kuri KIE cyangwa kwa Rwahama.

Bamwe mu bari gufata ibi bipimo babwiye BBC ko bibanda ku masaha ya mu gitondo abantu bari kujya mu kazi no ku masaha ya nimugoroba abantu bavuye ku kazi.

Abapolisi bahagarikaga bamwe mu bakoresha umuhanda - nta kurobanura, abatwaye imodoka, abatwara moto n’abanyamaguru - bakaberekeza ahafatirwa ibipimo iruhande rw’umuhanda.

Gufata igipimo mu muhogo cyangwa mu mazuru, ni igikorwa cyamaraga umwanya mutoya nyuma y’uko upimwe yanditswe umwirondoro n’ibindi bimuranga.

Umwe mu bamotari yabwiye BBC ko yahagaritswe n’umupolisi akamutegeka ko ajya aho bamufata igipimo.

Undi mumotari avuga ko "yishimiye gupimwa kuko aba ari mu muhanda kenshi" bityo aba afite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19.

Uwo munsi Dr Sabin Nsanzimana uyobora ikigo RBC yabwiye abanyamakuru ko ku ikubitiro muri iki gikorwa bagiye gupima abantu 5,000 ariko ko bashobora kongera umubare bitewe n’ibizava mu bipimo.

Ibisubizo kuri ibi bipimo Bwana Nsanzimana avuga ko biboneka mu gihe kitarenze amasaha 48, aba bapimwa bakazamenyeshwa uko bahagaze kuri telefone zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa