skol
fortebet

RBC ihangayikishijwe nuko mu barwayi 6 babonetse mu mujyi wa Kigali harimo abamotari 2

Yanditswe: Monday 22, Jun 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko bahangayikishijwe bikomeye n’abamotari 2 basanganwe icyorezo cya Coronavirus mu mujyi wa Kigali kuko ngo bashobora kuba baranduje benshi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Dr.Sabin Nsanzimana yagiranye na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena 2020, yasobanuye ko igihangayikishije ari abarwayi babonetse mu bamotari kuko ngo kugenda kuri moto bishobora kuba ikiraro gikomeye cyo gukwirakwira kwa Coronavirus.

Yagize ati " Nibyo koko ejo twabonye abarwayi bagera 26, muri bo rero 6 bagaragaye mu Mujyi wa Kigali. Harimo abo mu Karere ka Kicukiro ndetse no mu Karere ka Nyarugenge.

Muri abo barwayi 6, harimo 2 bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri za moto ari nabo navuga ko bahangayikishije cyane kuko ni icyiciro cyafunguriwe imirimo nyuma y’ibindi byiciro byose ku buryo biduhangayikishije mu buryo bwo kuvuga ngo za moto turi kugendaho , tugomba kwitwararika cyane kugira ngo bitaba ikiraro yo gukwirakwiza coronavirus.Abandi 4 n’abafite aho bahuriye n’umuntu wari urwaye,n’ubundi bakaba bari bari gukurikiranwa…”

Umuyobozi wa RBC yavuze ko aba bamotari basanzwe mu bipimo bamaze iminsi 5 bafata mu bamotari bo mu mujyi wa Kigali ndetse yemeza ko bataramenya aho bakuye ubu burwayi cyangwa niba bahuye n’abo bantu 4 ari nako kazi ngo itsinda ribishinzwe ryatangiye.

Yemeje ko bagikurikirana aho aba bamotari bakuye ubu burwayi ndetse akangurira abantu bagenda kuri moto kwitwararika bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kuko buri wese ngo akwiriye kumenya ko uwo bicaranye atazi uko ahagaze niba arwaye Covid-19 cyangwa atayirwaye kuko ngo abantu benshi nta bimenyetso bari kugaragaza.

Dr.Sabin yavuze ko Abanyarwanda bubahirije amabwiriza bahabwa ku kwirinda Coronavirus iki cyorezo kitakwirakwira atanga urugero ko abamotari bakoresheje imiti irinda kasike n’ibindi niyo umuntu yaba yanduye atakwanduza abandi.

Abamotari banduye bahura n’abagenzi benshi,yaba abagize umuryango we, abo asaba kumuvunjira,bajya kuri station, banyura mu iduka guhaha,bajya muri restaurant,Bank n’ahandi.

Kuri iki Cyumweru habonetse abarwayi 26 babonetse mu bipimo 3.252,abamaze kwandura Coronavirus bose hamwe mu Rwanda ni 728.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa