skol
fortebet

RBC ntiyemeranya n’ abavuga ko iyo umukobwa aboneje urubyaro bimugiraho ingaruka zirimo kubyara atinze

Yanditswe: Sunday 14, May 2017

Sponsored Ad

Dr Sayinzoga Felix, ukuriye porogaramu y’ umubyeyi n’ umwana muri RBC
Mu gihe hari bamwe mu bakobwa batinya kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bavuga ko hari bagenzi babo bitabiriye izi gahunda bazashaka bagatinda kubyara ndetse rimwe na rimwe bikabaviramo gusenya ingo, ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC cyanyomoje aya makuru.
Kuboneza urubyaro ni umwe muri gahunda Leta y’ u Rwanda yafashe nyuma yo kubona ko Abanyarwanda n’ abatuye isi muri rusange bakomeje kwiyongera nyamara ubutaka (...)

Sponsored Ad

Dr Sayinzoga Felix, ukuriye porogaramu y’ umubyeyi n’ umwana muri RBC

Mu gihe hari bamwe mu bakobwa batinya kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bavuga ko hari bagenzi babo bitabiriye izi gahunda bazashaka bagatinda kubyara ndetse rimwe na rimwe bikabaviramo gusenya ingo, ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC cyanyomoje aya makuru.

Kuboneza urubyaro ni umwe muri gahunda Leta y’ u Rwanda yafashe nyuma yo kubona ko Abanyarwanda n’ abatuye isi muri rusange bakomeje kwiyongera nyamara ubutaka batuyeho butiyongera.

Iyi gahunda yitabiriwe n’abashakanye. Kuba iyi gahunda yaritabiriwe n’ abashakanye ntibyakemuye neza ikibazo cy’ ubwiyongere bukabije bw’ abaturage, kuko hari abakobwa bakomeje kubyarira iwabo.

Bamwe mu bakobwa bo mu karere ka Musanze mu ntara y’ amajyaruguru baganiriye n’ Ikinyamakuru Umuryango bagaragaje ko bazi neza agaciro ko kuboneza urubyaro mbere yo gushaka gusa ngo bahura n’ imbogamizi zirimo uko barebwa n’ abandi baturage iyo bamenye ko bitabiriye izi gahunda.

Uretse icyo kandi bavuga ko bafite ingero za bagenzi babo bitabiriye guhunda zo kuboneza urubyaro bashaka bagatinda gusama bikabaviramo gutandukana n’ abagabo babo.

Nyirahabimana Clementine w’ imyaka 27 yagize ati “Kuba umukobwa yaboneza urubyaro ni byiza cyane, ikibazo ni uko hari ababijyamo bazabona abagabo bagatinda gusama, hari uwo nzi byabayeho bimuviramo gusenya urugo”

Ntamahungiro Evelyne ati “Aho kugira ngo mbyarire iwacu naboneza urubyaro”

Icyo ababyeyi babivugaho

Ntagisanimana Florida umubyeyi y’ imyaka 37 y’ amavuko yagize ati “ Menye ko umukobwa wanjye yagiye kuboneza urubyaro atabimbwiye byambabaza, ikiza yabanza akabimbwira kabanza nkamugira inama”

Buzukira Naphtal, umusaza w’ imyaka 65 y’ amavuko Ikinyamakuru Umuryango cyasanzwe ku kigo nderabuzima cya Gataraga, mu murenge wa Gataraga w’ Akarere ka Musanze.

Ati “Aho kugira ngo umukobwa wanjye abyarira iwanjye umwana, umwe babiri batatu yagenda akajya kuboneza urubyaro. Ntabwo byambaza”

Mushimiyimana Alice, Umujyanama w’ ubuzima mu murenge wa Gataraga yavuze ko amaze kwakira umukobwa umwe ushaka kuboneza urubyaro. Avuga ko iyo umukobwa aje kuboneza urubyaro amuhitiramo uburyo bw’ igihe kigufi nk’ urushinge rw’ amezi atatu cyangwa ibinini.

Mu Rwanda ibyo kuboneza urubyaro kubatarashaka bihagaze bite, Ese koko bigira ingaruka?

Dr Sayinzoga Felix umuyobozi muri RBC ushinzwe gahunda y’ umubyeyi n’ umwana yavuze ko mu Rwanda abatarashaka bataritabira gahunda zo kuboneza urubyaro cyane, yongeraho ko nta ngaruka bigira.

Yagize ati “ Mu Rwanda biragoye kugira ngo ubone umuntu utarashaka ajya kuboneza urubyaro, ahanini bitewe n’ umuco n’ imyumvire ariko nta ngaruka bigira. Gutinda gutwita bishobora kuba byajyana n’ ibindi bibazo”

Muri rusange mu bijyanye no kuboneza urubyaro u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu karere nyuma ya Kenya. Ariko mu bijyanye no kuboneza urubyaro mu batarashinga ingo ruri inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa