skol
fortebet

RBC yatangiye gupima Coronavirus buri wese ubyifuza ku bihumbi 47,200 FRW

Yanditswe: Tuesday 28, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 28 Nyakanga 2020,Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima,RBC,yatangiye gupima icyorezo cya COVID-19 abantu bose babyifuza barimo n’abagenzi bajya cyangwa abava mu mahanga. Umuntu wese azajya yishyura Frw 47,200 (50$).

Sponsored Ad

RBC yatangaje ko gupima biri kubera i Gikondo ku ishami rya RBC no kuri Petit Stade i Remera mu rwego rwo gufasha buri wese wifuza iyi serivisi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, aheruka kuvuga ko inzego z’ubuzima ziteguye, kuko hafashwe icyemezo ko umuntu uza mu Rwanda azajya abanza kugaragaza ko yipimishije COVID-19 bagasanga ari muzima, yagera no mu Rwanda akongera agapimwa.

Yakomeje ati "Mbere y’uko akomeza akazi cyangwa se ikimuzanye ndetse n’Umunyarwanda utashye, natwe tuzajya twongera tumupime, ategerereze ahantu habigenewe mbere y’uko ahabwa igisubizo, nabona igisubizo cy’uko adafite ubwo burwayi kandi yanazanye n’ikindi gisubizo cy’uko atarwaye, ibyo bibiri bizaba biduhagije tuvuge ko ntawe uje mu ndege afite n’ubwo burwayi."

Covid-19 ni ibihe bidasanzwe bikomereye cyane ubuzima ku isi byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (WHO/OMS) nk’uko umuyobozi waryo yabitangaje, avuga ko hari ibihugu bimwe bigerageza kubyitwaramo neza.

Dr Tedros Ghebreyesus yatangaje ko azongera agatumiza komite idasanzwe ya OMS kugira ngo barebe niba ibi bihe bidasanzwe mu by’ubuzima ku isi hari icyo babihinduraho.

Hari ibindi bihe bitanu bidasanzwe mu buzima byabaye ku isi; Ebola (ibyorezo bibiri), Zika, imbasa n’ibicurane by’ingurube.

Mu kiganiro yatangiye i Geneve hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Tedros yavuze ko hari ibihugu byakurikije amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo bikaba bihagaze neza mu kurwanya ikwirakwira ryacyo, muri byo yavuzemo u Rwanda.

Kuva mu kwezi kwa mbere Covid-19 yatangira gukwirakwira ku isi, ubu abantu barenga miliyoni 16 bamaze kuyandura, naho abarenga 650,000 imaze kubica.

Dr Tedros yagize ati: "Ubwo natangazaga ibihe bidasanzwe by’ubuzima ku isi tariki 30 z’ukwezi kwa mbere...hari abantu batarenze 100 banduye hanze y’Ubushinwa, nta muntu yari yica"

Avuga ko imibare yakomeje kwiyongera cyane, ko yikubye hafi kabiri mu byumweru bitandatu bishize.

Dr Tedros yavuze ko ubwandu bwabaye bucye mu bihugu byakurikije amabwiriza yo kwirinda, ibitarabikoze ubwandu bukazamuka.

Muri izo ngamba avugamo kwambara agapfukamunwa, kwirinda guhura kw’abantu benshi, guhana intera hagati y’abantu n’isuku.

Ati: "Ibihugu n’abantu bakurikije izo nama neza kandi bihoraho - barinze ikwirakwira rikabije ry’icyorezo - nka Cambodia, New Zealand, Rwanda, Thailand, Vietnam n’ibirwa byo muri Pasifika na Karayibe - ibindi byabashije guhangana n’icyorezo cyakwiriye henshi - nka Canada, Ubushinwa, Ubudage na Korea y’Epfo".

Ni iki u Rwanda rwakoze?

Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyafashe ingamba zo gutegeka abantu kutava mu ngo, gufunga imipaka no guhagarika ibikorwa byose, uretse ibya ngombwa cyane.

Mu gihugu hari hamaze kuboneka abantu batageze kuri 20 banduye iki cyorezo.

Ni ingamba zanenzwe n’abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuze ko zishobora gutera ibibazo birimo kwicisha inzara abantu bakennye, leta yo ivuga ko zafashwe mu ’kurinda ubuzima’ bw’abantu.

Izi ngamba zikomeye zamaze igihe kigera ku minsi 45.

Kugeza ubu hariho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa abantu basohotse mungo zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa