skol
fortebet

RSSB yatangaje uturere dukomeje kuza ku isonga mu kwishyura Mitiweli n’uturi inyuma

Yanditswe: Friday 14, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize n’ubwishingizi (RSSB) cyatangaje ko uyu munsi tariki 14 Kanama 2020,ubwitabire mu kwishyura Mituweli ya 2020/2021 ku rwego rw’Igihugu bugeze kuri 70,4 %.

Sponsored Ad

Nkuko iki kigo cyabitangaje kuri Twitter yacyo,ubwitabire mu kwishyura Mitiweli buri kwiyongera kuko mu minsi ishize bwari hasi ndetse bamwe bakitwaza ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

RSSB yatangaje ko kuri uyu wa 14 kanama 2020: Uturere 5 twa mbere mu kwishyura Mituweli 2020/2021 ari:

1. Gisagara
2. Gakenke
3. Kirehe
4. Nyaruguru
5. Nyamagabe

Uturere 5 twa nyuma mu kwishyura Mituweli 2020/2021 ni:

30. Kicukiro
29. Rutsiro
28. Gasabo
27. Nyarugenge
26. Ngororero

Kuwa 22 Mata 2020,Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bemerewe kwivuza bakimara kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, batagombye gutegereza ukwezi.

Iyi Minisiteri yavuze ko ibi byakozwe hagamijwe korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Kwishyura Mutuweli bikorwa hashingiwe ku cyiciro cy’Ubudehe umuturage abarizwamo. Abo mu cyiciro cya mbere bishyurirwa na Leta amafaranga 3000 frw ku muntu, abo mu cya kabiri n’icya gatatu bishyura 3000 Frw naho abo mu cyiciro cya kane bo bishyura 7000 Frw.

Kwishyura umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza bikorwa mu buryo butandukanye burimo ubw’ikoranabuhanga nko kuri telefone aho ukanda *909# ugakurikiza amabwiriza, ushobora kwishyura kandi muri SACCO zose , kwishyura hifashishijwe abakozi b’Irembo cyangwa abakozi (agents) ba MOBICASH bari mu gihugu hose.

Nyuma y’uko hakuweho iminsi 30 yo gutegereza kugirango umunyamuryango mushya cyangwa uwakerewe gutanga umusanzu abone serivisi z’ubuvuzi, umusanzu wa mutuelle uzajya urangirana n’umwaka wa mutuelle (ku wa 30 kamena).

Ibitekerezo

  • Twishimiyeko Akarere kacu ka Nyamagabe kaje muturere dutanu twambere mukwishyura Mituwere tunashimira abayobozi bacu ba bakoze ubukanguramba neza

    ntekereza ko ubukangurambaga bukomeje ntakabuza mituelle izishyurwa 100%, gusa RSSB ikemure ikibazo cyo kuba umuntu yarishyuye mituelle yajya kwa muganga bakamubura muri system, ugasanga abashinzwe serivise z’ubuvuzi kubigo nderabuzima no mubitaro bari gusiragiza umurwayi ngo najye kwirembo kuzana urutonde rw’abagize umuryango, cyangwa ngo nzane bordereau yishyuriyeho kandi yarakoresheje telephone yishyura, SMS ntibazihe agaciro, bakanga kuvura umurwayi ukibaza icyo yishyuriye ukakibura, ikindi muri system y’irembo rishya ntibigikunda kubona agafishi k’abagize umuryango kagaragaza ko umuntu yishyuye, keretse mu buryo bwahozeho mbere ya 2020 nibo byakundaga, mushake uko mukemura icyo kibazo naho ubundi abaturage bari kubura uburyo bivuza ukibaza niba ikosa ari iry’umuturage, kandiwe inshingano ze zo kwishyura mituelle yarazirangije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa