Kigali

Rubavu: Aho Kagame yabonye umwanda byaviyiremo ba Gitifu b’Imirenge guhagarikwa ku kazi

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 9 September 2017 Yasuwe: 3522

Nyuma yo gusura Akarere ka Rubavu, Perezida Kagame mu ruzinduko rw’ubukerarugendo, hahise hahagarikwa mu kazi mu gihe cy’amezi abiri abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri n’uw’akagari bazira umwanda ugaragara aho bayobora.

Abahagaritswe n’ubuyobozi ni Elizaphanie Ugirirabino uyobora Umurenge wa Nyambumba, Uwimana Vedatse uyobora Umurenge wa Gisenyi hamwe na Nkurunziza Noel uyobora Akagari ka Nengo.

Iyi myanda ngo ni ahantu ku nzira usanga abaturage bamwe bagiye bihagarika, n’uducupa twavuyemo inzoga tunyanyagiye hamwe na hamwe no hafi y’ikiyaga.

Aba bayobozi bahagaritswe bazagaruka mu kazi ku wa 08 Ugushyingo 2017.

Ku wa kane Tariki ya 08 Nzeri nibwo hatangiye gucicikana amafoto ku mbuga nkoranyambaga ya Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umunyamakuru wa Televiziyo CBS Peter Greenberg mu rugendo banyonga igare.

Umukuru w’Igihugu ari kumwe n’uwo munyamakuru bakoze urugendo rw’ubukerarugendo, bivugwa ko bamaze kuzenguruka impande enye z’igihugu basura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda birimo amaparike.

Uurugendo rwatangiriye mu birunga basura ingagi, bagera ku Gisenyi aho basuye, , ndetse Perezida Kagame yatwaye n’akamoto ko mu mazi “Jet ski”.

Kagame yanasuye Parike ya Nyungwe asiga yanditse ubutumwa bugira buti "Akazi keza gakorwa hano. Ndabashimira mwese kubwo kurinda aha hantu hagakomeza kuba uko hameze uku, n’uko hakwiye kumera. Murakoze cyane.”

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibihumbi 3 bavuye IWAWA barongera baba inzererezi, igisubizo kitezwe kuri...

Abantu basezerwa mu bigo ngororamuco bagera hanze bamwe bagasubira mu...
12 June 2018 Yasuwe: 1012 1

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugabanya imfu z’ abicwa na...

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda ivuga ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere...
9 June 2018 Yasuwe: 492 1

Umwongereza kabuhariwe mu kubaga umutima agiye gufatanya n’ u Rwanda kubaka...

Umunyamisiri w’ Umwongereza umaze kubaga abarwayi b’ umutima barenga 20 000...
2 June 2018 Yasuwe: 2098 0

MINISANTE yavuze impamvu SIDA itakivugwa cyane

Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda yagaragaje impamvu zituma agakoko gatera...
29 May 2018 Yasuwe: 1386 1

Abadepite batunguwe no kumva ko mu baforomo hari abize Ubwubatsi, kudoda n’...

Umuyobozi wungirije w’ urugaga rw’ abaforomo n’ ababyaza NCNM yabwiye...
15 May 2018 Yasuwe: 4033 3

Minisante: Abayobozi b’imali n’ubutegetsi mu bitaro (DAF) byagaragaye ko...

Dr. Diane GASHUMBA: Minisitiri w’Ubuzima Mu mpera z’icyumweru gishize...
15 May 2018 Yasuwe: 13826 35