skol
fortebet

Rubavu:Ikamyo yagonze RAV 4 abantu batatu bahita bahasiga ubuzima

Yanditswe: Thursday 20, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki 20 Kanama, 2020,mu murenge wa Nyakiliba wo mu karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye aho ikamyo yagonganye n’imodoka nto yo mu bwoko bwa RAV4 abantu batanu, bari muri izo modoka zombi bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Nkuko ababonye iyi mpanuka iba babyemereye Ikinyamakuru Umuseke.rw,izi modoka zagonganye bituma bari bazirimo bose bahasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Tuyishime Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko abantu 3 bari muri iyi RAV4 bahise bapfa, kimwe na babiri bari mu ikamyo.

Ati “Ni batanu bitabye Imana, turacyakurikirana icyateye impanuka, ikamyo yuriye ivatiri andi makuru ni Polisi yayatangaza, abapfuye n’ababibonye babitubwiye.”

Iriya mpanuka yabereye ahitwa Bazirete ku rugabano rw’Imirenge ya Nyakiliba na Kanzenze muri Rubavu.

Hari amakuru avuga ko ikamyo yabuze feri igonga iriya vatiri yo mu bwoko bwa RAV4.

Mu karere ka Rubavu haherukaga kuvugwa impanuka kuwa Gatandatu taliki ya 15 Gashyantare 2020, ubwomu Kagari ka Nengo mu Mudugudu wa Gikarani, Umurenge wa Gisenyi,mu karere ka Rubavu ku ikorosi ryo ku bitaro bya Gisenyi habereye impanuka ikomeye,ikamyo itwara kontineri yagonganye na moto bituma abantu 4 bahasiga ubuzima abandi barenga 5 barakomereka.

Iyi kamyo yari itwaye kontineri irimo amafi bivugwa ko yavaga I Kigali yagonganye n’iyi moto yavaga ruguru y’ibitaro bya Gisenyi abantu 4 bahita bapfa mu gihe abandi bahise bakomereka.

Ababonye iyi mpanuka bavuze ko iyo kamyo ifite Plaque yo muri Tanzania, yacitse feri igonga urukuta rw’ibitaro bya Gisenyi nyuma yo kugonga iyi moto.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi kuko bari bameze nabi.

Kuwa 02 Ukwakira 2019 nabwo mu ikorosi ryo kuri ibi bitaro bya Gisenyi habereye impanuka y’ikamyo yagonze ibitaro ihitana umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) wakoreraga mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.

Kuri ibi bitaro bya Gisenyi hakunze kubera impanuka bitewe n’ikorosi ribi cyane rihari gusa benshi bavuga ko izi mpanuka ziterwa n’uburangare bw’abashoferi.

Ibitekerezo

  • Dukomeje kwihanganisha imiryango y’abasize ubuzima muri iriya Mpanuka.
    Tunarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Abashoferi bage bitwararika, kandi Imana yakire mu bayo abahasize ubuzima!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa