skol
fortebet

Rubavu: Umunyeshuli wa ULK bivugwa ko yari atwite yiyahuje umuti w’imbeba

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuwa 25 Ukwakira 2017 Umukobwa witwa Umutoni Alice w’imyaka 20 y’amavuko yasanzwe mu murima w’ibariyi arembye nyuma yo kunywa umuti wica imbeba.
Ibi byabereye Kagari ka Nyamirango, mu Murenge wa Kanzenze, mu karere ka Rubavu. Uyu mukobwa yigaga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya ULK (Kigali Independent University) akaba yitabye Imana aho bikekwa ko yazize umuti wica imbeba yanyweye.
Ibi byabereye mu Kagari ka Nyamirango, mu Murenge wa Kanzenze, aho ababyeyi be batuye, kuri (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuwa 25 Ukwakira 2017 Umukobwa witwa Umutoni Alice w’imyaka 20 y’amavuko yasanzwe mu murima w’ibariyi arembye nyuma yo kunywa umuti wica imbeba.

Ibi byabereye Kagari ka Nyamirango, mu Murenge wa Kanzenze, mu karere ka Rubavu. Uyu mukobwa yigaga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya ULK (Kigali Independent University) akaba yitabye Imana aho bikekwa ko yazize umuti wica imbeba yanyweye.

Ibi byabereye mu Kagari ka Nyamirango, mu Murenge wa Kanzenze, aho ababyeyi be batuye, kuri uyu wa Gatatu.

Aganira na UMURYANGO Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba IP Eulade Gakwaya yemeje aya makuru avuga ko atahamya neza niba koko uwo mukobwa yari atwite kuburyo aribyo byaba byatumye afata icyemezo cyo kwiyahura.

Yavuze kandi ko bagitegereje ibizamini bya muganga kugirango bemeze neza niba koko yari atwite.Ngo uyu mukobwa yasanzwe mu murima ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabari ari naho yaje gupfira.

IP Gakwaya,ati “Yajyanywe ku kigo nderabuzima ari naho yapfiriye.Ntabwo nahita nemeza neza niba koko yari atwite kuko tugitegereje ibizamini bya muganda ari nabyo tuzashingiraho twemeza ayo makuru koko.”

Hari amakuru avuga ko mbere y’uko uyu mukobwa yiyahura ngo yabanje kwandikira musaza utuye I Kigali abimumenyesha.

Umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma, bikaba biteganyijwe ko ushyingurwa kuri uyu wa Kane.

Umuti wica imbeba wasanzwe mu murima w’ibariyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa