skol
fortebet

Ruhango: Umugabo ufite umugore n’ abana amaze imyaka 10 aba mu mwobo

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Bayiramye Jean Pierre wo mu mudugudu wa Kamugaru, akagali ka Bunyogombe mu murenge wa Ruhango w’akarere ka Ruhango
aravuga ko amaze imyaka 10 aba mu kazu gato umuntu atabura kugereranya n’umwobo.

Sponsored Ad

Ntibyoroshye gusanga uyu mugabo iwe nk’uko binashimangirwa n’abaturanyi be, gusa nk’abantu babana na we umunsi ku wundi bemeza ko ubuzima babona abayemo atari bwiza na gato nubwo bakeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Aba baturanyi be bifuza ko yavuzwa akanashakirwa aho kuba hazima. Ngo Bayiramye hari igihe ajya anafata abakobwa n’abagore ku ngufu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango bwemeza ko Bayiramye afite uburwayi bwo mu mutwe bukanashimangira ko bukora uko bushoboye kose bukamuha ubuvuzi buhoraho ndetse bukanamwimura muri uyu mwobo, ariko imiti yatewe yamara kumushiramo akawugarukamo.

Nubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango bwemeza ko iyo uburwayi bwo mu mutwe bwa Bayiramye bwageze ku ntera yo hejuru ari na byo bimutera kuba muri uyu mwobo bwemeza ko ngo bumusubiza kwa muganga ndetse bukanamujyana kubana n’umugore n’abana be ariko abaturanyi be bo bavuga ko ahora muri uyu mwobo.

Gusa nyuma gato y’uko umunyamakuru avuye gusura aka kazu kameze nk’umwobo bivugwa ko Bayiramye Jean Pierre amaze igihe kitari gito abamo no kuganiriza abaturanyi be karashenywe na we arajyanwa.

Src: TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa