skol
fortebet

Rukundo wakoze umuhanda wenyine nta gihembo ategereje yahembwe kubakirwa inzu nyuma y’igihe aba mu bukode

Yanditswe: Monday 15, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Viateur Rukundo utuye mu mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba,mu karere ka Huye yahembwe n’ubuyobozi ndetse n’abaturanyi be kubakirwa inzu nziza nyuma yo gukora umuhanda munini ubwo abanyarwanda bari muri Guma mu rugo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wiyemeje gusibura imiferege y’umuhanda aturiye, mu gihe abandi bari muri gahunda ya GumaMuRugo,yashimiwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba atuyemo bufatanyije n’abaturage bumwubakira inzu yo kubamo cyane ko yabaga mu bukode we n’umugore we n’abana 4.

Rukundo usanzwe akora umurimo w’ubunyonzi yavuze ko kuva Gumamurugo yahise atangira gukora uyu muhanda, ku buryo ubu amaze gukora ahareshya na kilometer 15.

Rukundo yavuze ko ubwo yatangiraga kiriya gikorwa; hari abamubonaga bakamuca intege abandi bakamusekera ariko abima amatwi kuko yari azi akamaro k’icyo ari gukora.

Uyu mugabo yavuze ko icyamuteye gusibura iyo miferege ari ukubera ko yabonye atashobora kujya yirirwa mu rugo ntacyo ari gukora ndetse ngo iriba ryo mu kabande k’iwabo bamwe bavomaho igihe cyose, abandi benshi bakaryifashisha iyo amazi yo muri robine yagiye, ryari ryuzuyemo igitaka cyazanywe n’isuri, ku buryo kurivomaho n’ijerekani byasabaga kuyihengeka.

Uyu mugabo yabwiye Umuseke ko umuhanda w’iwabo wari warangitse warabaye nk’inzira y’abanyamaguru nyamara wari ubafitiye akamaro, bituma muri Guma mu rugo yegura isuka ajya kuwukora kugira ngo wongere ube nyabagendwa.

Ati “Nararebye mbona kwirirwa mu rugo ntacyo nkora bwaba ari ubunebwe mpitamo guharura umuhanda nabonaga utitaweho kandi nabonaga ufitiye akamaro kanini abaturage, nabonaga abafite ibinyabiziga bakenera kuwunyuramo ari benshi ariko ntihagire uwifuza kuwutunganya,…

Nahisemo kuwukora ntawe ngishije inama uretse umugore wanjye kandi numvaga nubwo nta moto cyangwa imodoka nteganya kuhanyuza, ariko naravugaga mu mutima ngo abafite ibinyabiziga byibura bajye banyura heza batanyerera ndetse n’abahafite imirima ireke gutwarwa n’amazi ava muri uyu muhanda.”

Kuri ubu Rukundo yatunganyije uwo muhanda ndetse n’inzira amazi yanyuragamo ajya mu iriba bavumaho zose yarazifunze kuko amazi atakiyobera mu mirima ngo anamanukire mu kabande.

Uretse uyu muhanda,Rukundo yasibye n’ibyobo isuri yari yaracukuye mu gice cy’umuhanda bikarekamo amazi.

Nyuma yo kubona igikorwa cy’ubutwari cya Rukundo Viateur, ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba bwatangije igikorwa cyo kumushimira bukaba bwatangiye kumwubakira inzu y’amatafari 3 000 binyuze mu muganda w’abaturage ndetse bumwemerera isakaro n’inzugi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital avuga ko basanze ntakindi bakwiye guhemba uyu mugabo wagaragaje igikorwa cyiza cy’ubutwari, bahitamo kumwubakira inzu kuko yari amaze imyaka 9 mu bukode.

Migabo ati “Ibikorwa nk’ibi bibera urugero abandi bituma hari n’abandi batangira kubireberaho, bizatuma haboneka abandi bamwigiraho bakore nka we, kumwubakira rero ni igikorwa cyo kumushimira ineza yagiriye abandi adategereje inyungu, bityo n’abandi birabaha isomo bagomba kwigiraho.”

Mu kwezi gushize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, yabwiye abanyamakuru ko yashimye igikorwa cya Rukundo ndetse avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwahise bugira igitekerezo cyo gutangiza ubukangurambaga bushishikariza abantu bose gukora imihanda yangiritse inyura mu mirima yabo.

Ati “Azabera urugero n’abandi ko hari ibyo abantu bashobora kwikorera, urugero nko gutunganya imihanda, maze amafaranga Leta yagombaga kubishoramo agakoreshwa ibindi bibafitiye akamaro”.

Uyu muyobozi yijeje ko bazashaka icyo baha Rukundo nk’igihembo, bagendeye ku byifuzo bye, byazatuma n’abamusekaga babona ko ibyo yakoze ari ingirakamaro none byarangiye bamukuye mu bukode bamwubakira inzu.



AMAFOTO: UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa