Kigali
startimes

RURA yahaye abamotari amabwiriza mashya bagomba gukurikiza mu kurwanya Coronavirus inagira inama ikomeye abagenzi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 May 2020 Yasuwe: 1776

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, rwahaye amabwiriza mashya abatwara abagenzi kuri moto [Abamotari] mbere y’uko basubukura akazi kabo kuwa 01 Kamena 2020, gusa rushishikariza abagenzi bakoresha moto kwigurira casques ku babishoboye mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.



Abamotari by’umwihariko abakorera mu Mujyi wa Kigali bategetswe gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe Mobile Money hatabayeho guhererakanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Ibindi abamotari n’abagenzi basabwe n’ukugendana alukoro yica udukoko[hand sanitizer] no kugendana agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero.

Kwambara udupfukamunwa bo n’abagenzi batwaye ndetse no kwirinda guparika mu bikundi bagasiga umwanya hagati ya moto zabo.

Nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Gicurasi 2020, bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe kubera icyorezo cya COVID 19, bizasubukurwa tariki 1 Kamena 2020 birimo ingendo zambukiranya mu ntara no gutwara abagenzi kuri moto no ku magare.

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2020,Abamotari batangiye imyiteguro itandukanye mu kureba uko bazakora neza akazi kabo banirinda ikwirakwizwa rya Covid 19. Barahiye ko batazatwara umuntu utambaye agapfukamunwa. Bakaba banatangiye gupimwa iki cyorezo.

Abamotari baganiriye na RBA bavuze ko iminsi bayibara bakuraho umwe uko bwije uko bukeye barindiriye ko Itariki ya mbere Kamena 2020,igera ubundi bagakubita umugeri moto yabo bagasubira mu kazi.

Umumotari witwa Rugira Anastase yabwiye RBA ati "Tariki ya mbere twebwe abamotari turi kuyita ’save the date.’ Tumaze igihe tururuka imigongo tumeze neza,mu mutwe turi fresh."

Turatsinze Edson we ati "Mvuye kwipimisha Covid 19 nkaba nari maze kubona mubazi nkaba mfite courage yo gutangira akazi ku wa mbere mbese ibintu ni uburyohe nta kibazo.

Moto zizasubira mu muhanda tariki ya mbere Kamena nk’uko byemejwe mu nama y’abaminisitiri iheruka kuba kuwa 18 Gicurasi 2020.

Amezi abiri yari ashize amapine ya moto zabo atikaraga. Ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri zabazindukanye bajya kunoza imyiteguro ya nyuma.

Ahantu hatandukanye bahuriraga mu Mujyi wa Kigali, umumotari yabanzaga agafatwa ibipimo bya covid-19, nyuma yaho bagahabwa andi mabwiriza y’uko bazitwara nibagera mu muhanda.

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel yabwiye RBA amwe muri ayo mabwiriza abamotari bazagenderaho nibaramuka basubiye mu kazi.

Yagize ati "Uburyo tuzahagarara neza kuri ya metero, gushyiraho uburyo bwo gukaraba ndetse no kugendana umuti wo gupuriza muri casque, tubigisha uburyo bagomba kuzaba bafite agapfukamunwa n’umugenzi utagafite ntibamutware. Hari uburyo buzakoreshwa bwa cashless hakoreshejwe mubazi, umuntu adafite amafaranga mu ntoki."

Iri koranabuhanga rya mubazi cyangwa compteur ni ryo rizajya rifasha umugenzi kwishyura akoresheje amafaranga ari kuri simcard y’ikigo cy’itumanaho bakorana. Ibi byose ni ukwirinda gukorakora amafaranga byatuma covid 19 ikwirakwira mu baturage.

Abamotari kandi na bo ngo nta mugenzi utujuje ibisabwa bazareba n’irihumye ukurikije izi ngamba bafite.

Rugira Anastase ati "Njyewe uwo ntazatwara ni umuntu utambaye agapfukamunwa, atakarabye adafite n’agatambaro, uwo ntabwo nzamutwara."

Mugisha Ronald ati "Umukiriya azajya yicara kuri moto, atabanje kubaza ibiciro, umumotari atangize mubazi ye mwagera aho mugiye mubazi ikakwereka igiciro ugomba kwishyura ukishyura ukoresheje mobile money cyangwa airtel money."

Ba nyir’izi mubazi bavuga ko mu minsi izakurikiraho ibyo gukoresha telefoni bizasimburwa n’ikarita nka zimwe zikoreshwa mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Abatega moto na bo, icyashobokaga kwari ugutonda umwanya ku murongo bategereje imodoka na zo ubu zitarimo gutwara abantu benshi nka mbere, byakwanga inzira bakayihata ibirenge batitaye ku bilometero ifite.

Mu Rwanda hari abamotari basaga gato ibihumbi 45. Umujyi wa Kigali wonyine urimo ibihumbi 26 birengaho. Aba bose itariki ya mbere Kamena bayitegereje nk’abategereje ikindi cyiciro cy’imikorere mishya.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Habonetse abarwayi 38 ba Coronavirus bashya mu Rwanda hakira...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020, abanduye Coronavirus bashya...
14 July 2020 Yasuwe: 1172 0

Habonetse abantu 48 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira 26

Uyu munsi tariki ya 13 Nyakanga 2020,abanduye Coronavirus bashya mu Rwanda...
13 July 2020 Yasuwe: 1759 1

Habonetse abantu 38 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira abandi...

Uyu munsi tariki ya 12 Nyakanga 2020, abanduye Coronavirus mu Rwanda...
12 July 2020 Yasuwe: 1580 0

Covid-19 yahitanye umuntu wa Kane mu Rwanda, yari umusaza w’imyaka...

Uyu munsi tariki ya 11 Nyakanga 2020,habonetse undi muntu wa Kane...
11 July 2020 Yasuwe: 12073 0

Abantu 42 banduye Coronavirus mu Rwanda abandi 12 barayikira

Uyu munsi tariki ya 10 Nyakanga 2020, habonetse abanduye Coronavirus bashya...
10 July 2020 Yasuwe: 1710 0

Kigali: Imwe mu midugudu yari muri Guma mu rugo kubera COVID-19...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC] yatangaje ko yakuye muri gahunda...
10 July 2020 Yasuwe: 1627 0